RFL
Kigali

Ntagungira na Musabyimana Celestin bahawe akazi muri CAF

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/10/2017 19:06
0


Ntagungira Celestin wahoze ari perezida wa FERWAFA na Musabyimana Celestin wigeze kuba visi perezida w’iri shyirahamwe, kuri ubu bahawe akazi mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).



Nk'uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, Musabyimana Celestin yatorewe kuzaba ari mu kanama gategura igikombe cya Afurika cy’ibihugu (AFCON) mu gihe cy’imyaka ine (4) mu gihe Ntagungira Celestin ari mu kanama gahugura abasifuzi ku mugabane wa Afurika. Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ibi mu nama yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2017 i Cairo mu Misiri. Amasezerano y’akazi azasinywa hagati y’abatowe na CAF.

Ntagungira Celestin ari mu kanama gategura amahugurwa y'abasifuzi bo muri Afurika

Ntagungira Celestin ari mu kanama gategura amahugurwa y'abasifuzi bo muri Afurika

Musabyimana Celestin ubu ari mu kanama gategura igikombe cya Afurika

Musabyimana Celestin ubu ari mu kanama gategura igikombe cya Afurika 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND