RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Ingaruka zo gusondeka kw’abanyamahanga baza gutaramira mu Rwanda zizirengerwa na nde?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/10/2017 9:46
3


Abanyarwanda bahinduye imyumvire, kuri ubu hafi ya bose bakunda muzika y’umwimerere, benshi barajijutse kubajya imbere ukikaraga ntibikiri iturufu mu gihe ubabwira ko uri abahanzi, iyo uri umuhanzi uzi icyo ushaka bitabira igitaramo cyawe ariko iyo bashidikanya ku bushobozi byakugora, nyuma y'ibi wakwibaza uzirengera ingaruka zabyo.



-Abanyarwanda basigaye bakunda muzika

-Abanyarwanda bakangukiye kwitabira ibitaramo

-Gukurikira amazina y’abahanzi bakunda ntibabone ibyo bari biteze byabaca intege nta kabuza

-Ese nibamara gucika intege bagacika ku bitaramo ni nde uzabiryozwa?

-Byose birareba itangazamakuru gukumira amakosa hakiri kare

Kuri ubu itike yo kwinjira mu bitaramo bya muzika ni yo tike ishobora kuba ihenze ugereranyije n’itike yo kwinjira mu mupira w’amaguru wakunze kugereranywa na muzika mu Rwanda ku kijyanye no kugira abafana benshi, gusa kuba ihenze ntibibuza abakunda muzika kwitabira ibitaramo ibintu byaharaniwe na benshi muri muzika kuva mu bihe byatambutse.

teknoPatoranking umwe mu byamamare byo muri Afurika yaje mu Rwanda ataha yijujutirwa n'abafana bamushinjaga kubasondeka

Mu gihe cyatambutse itangazamakuru ryahagurukiye bikomeye kurwanya ibitaramo bisondeka abantu, abahanzi bashishikarizwa gukora ibitaramo byiza baririmba mu buryo bwa Live, abanyarwanda benshi bahinduye imyumvire bakunda muzika ya Live. Iyo ukoze igitaramo cyane ibiba bikomeye binitabirwa n’abahanzi bakomeye abafana baba bizeye kumva muzika inogeye amajwi ya Live bituma n’abamamaza kugira ngo bakurure abakunzi ba muzika bibasaba guhamya ko igitaramo kizaba ari live 100%.

runtownRunTown na Sheebah Karungi nabo baherutse i Kigali bahavuye batishimiwe n'abakunzi ba muzika babashinjaga kubasondeka babaririmbira playback

Ibi bihabanye n’ibyo bamwe mu bahanzi batumiwe mu bitaramo bikomeye hano mu Rwanda bakoze mu minsi ya vuba ingero zoroshye ni uguhera ku bahanzi baherutse kuza mu Rwanda barimo Patoranking, Tekno, RunTown, 2Face, Darassa, Sheebah Karungi n'abandi baherutse kuza mu Rwanda biteguwe bikomeye ariko bikarangira batengushye abakunzi ba muzika bari babategerejeho umuziki mwiza w’umwimerere.

Iyi nkubiri yo gutenguha abantu mu bitaramo biba birimo abanyamahanga yaje ikurikiranye ibi bidahagaritswe byihuse cyangwa ngo habeho kwikubita agashyi, abafana ba muzika bazacika intege zo kongera kwitabira ibitaramo ugasanga barahuzwe ibijyanye no kwitabira ibitaramo cyane cyane ibikomeye. Haramutse habayeho iki nakwita kurambirwa gusondekwa ku bafana, cyaba ikibazo gikomeye cyazagora itangazamakuru n'abategura ibitaramo kongera gukangurira abafana ba muzika kongera kubyitabira.

teknoTekno waje i Kigali yiteguwe nawe yaririmbye hakoreshejwe uburyo bwa Playback

Nyuma yo kubona ko iki ari ikibazo gikomeye umunyamakuru nk’ijisho rya benshi ntiyabura kugira inama abategura ibitaramo kongera kugarura umuco wo kudasondeka abantu mu bitaramo mu rwego rwo gushyigikira umuziki ku buryo abafana b’umuziki bakomeza kuryoherwa n’umuziki cyane ko nyuma yuko abafana bazaba bamaze kureka kwitabira ibitaramo nibakomeza gusondekwa nta n'umwe mu bategura ibi bitaramo uzabasha kuba yakora ubukangurambaga ngo abafana bitabire.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Holla6 years ago
    Abanyarwanda bakunda ibyiwabo nuko mwe mutabibona. Igitaramo Meddy cg undi yakoresha mu Rwanda mpamya ko abakitabira nta munyamahanga nuyu wababona.Ahubwo ibintu bipfira murabo banyamafranga nikabya ry'itangazamakuru naho rubanda twe dukunda ibyiwacu kd ninabyo twitabira kurusha. Utemera azigenzurire
  • Erick6 years ago
    We love our Rwandan artsit, Let's support them
  • 6 years ago
    ibyiwacu ni byo byiza





Inyarwanda BACKGROUND