Lanie ni umuhanzikazi ukizamuka uri guhatana nuko izina rye ryakwamamara mu ruhando rw’abahanzi ba muzika mu Rwanda, kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Uko ubikora’ igaragaramo umusore wamamaye muri filime nka Kamanzi Didier.
Aganira na Inyarwanda.com Lanie yabwiye umunyamakuru ko mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo yari akeneye umuhungu, atekereje umwe mu nshuti ze byatumye afata Kamanzi Didier. Amashusho y'iyi ndirimbo nshya ya Lanie yitwa ‘Uko ubikora’ yafashwe anatunganywa na Ma~Riva umusore wamamaye mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’ibyamamare.
TANGA IGITECYEREZO