RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abirwa ba Firmin

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/10/2017 7:12
0


Firmin ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini, ryakunze kwitwa benshi mu batagatifu bo mu kinyejana cya 3, iri zina risobanuye ‘ugumye hamwe’ (Firm)



Imiterere ya ba Firmin

Arashimishije, ni inshuti nziza kandi agira igikundiro. Akunda gufasha kandi yishimira gukora ibishimisha abandi bigatuma nabo bamukunda. N’ubwo bimeze bitya. Firmin akunda gusaba utuntu twinshi ku buryo kuba inshuti nawe bisaba kuba witeguye ko azagasaba utuntu dutandukanye. Akunda ibintu bikozwe neza cyane kandi vuba, ababazwa n’iyo ibitekerezo bye bitemerwa. Akunda kwambara neza, yita cyane ku buryo agaragara ndetse n’abandi bantu arabitegereza, ashobora kwita ku intu runaka yishyizemo kurusha uko yita ku bindi bimufitiye akamaro.

Akunda umuryango we cyane, yanga akarengane n’amakimbirane. Akunda inshingano kandi igihe cyose umukeneye uramubona kandi yirinda ibintu byose by’amahane. Iyo akiri umwana, Firmin aba azi gukora ibituma abantu bamukunda kandi amenya kwita kuri barumuna be igihe abafite. Akenera guterwa akanyabugabo mu byo akora cyane cyane kugira ngo abyaze umusaruro impano zimurimo.

Akunda guhungira ibibazo by’ubuzima busanzwe mu ndoto ze z’ibidahari, amarangamutima aganisha ku rukundo ni ingenzi cyane kuri we kandi akora icyo yumva kimushimishije. Akunda gutembera no gukora ibintu abandi bafata nk’ibidasanzwe. Mu bijyanye no guhitamo umukunzi, agira amarangamutima menshi kandi ushaka umuntu basangira akabisi n’agahiye nyamara biramugora guhitamo kuko afite utuntu twinshi agenderaho.

Mu mirimo yifuza gukora habamo ibijyanye n’ubukerarugendo, ibintu bituma agenda mu bihugu bitandukanye, amategekom ubutabera, ibijyanye n’ubwiza, ubugeni, gutaka hakoreshejwe indabo, ibijyanye n’ubuganga n’ibisaba kwitonda byose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND