RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Minisitiri w'intebe Dr. Edouard NGIRENTE yafunguye ku mugaragaro inama Africa Hotel Investment Forum

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:11/10/2017 15:07
2


Iyi nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari ry'amahoteli muri Afurika, irimo kubera mu Rwanda yatangiye tariki 10-12 Ukwakira, 2017



Ubwo yatangizaga iyi nama ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ukwakira, 2017, Minisitiri w'intebe yavuze ko kuba iyi nama irimo kubera mu Rwanda ari ikimenyetso gikomeye ku gihugu nk'u Rwanda rufite amategeko yorohereza abashoramari gushora imari mu Rwanda, umutekano uhagije n'ubukungu bw'igihugu buhagaze neza.

Iyi nama yitabiriwe n'abantu barenga 500 biganjemo abayobozi b'amakompanyi akomeye n'ibigo bifite aho bihuriye n'ishoramari ry'amahoteli.

Kimwe mu byagarutsweho ni uko urwego rw'ubukerarugendo n'amahoteli rugomba kongerwamo ingufu rugatezwa imbere. Aha niho Minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr. Edouard NGIRENTE yahereye asaba abitabiriye iyi nama kuzasangiza u Rwanda inama zafashe kugera kuri iyi ntego

U Rwanda ruvuga ko rwiyemeje ko muri gahunda y'imyaka 7 (2017-2024) ruzaba rwakubye incuro ebyiri amafaranga ava mu bukerarugendo akava kuri million Magana ane n'enye (USD 404 million) akagera byibura kuri million Magana inani z'amadorari ya Amerika (USD 800 million)

 REBA AMAFOTO MENSHI


 AMAFOTO: SABIN Abayo-Afrifame Pictures

ANDI MAFOTO YAREBE HANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ubutaha mujye musyhiraho n'amzina yabo byafasha abasomyi kumenya abo bashyitsi
  • nziza6 years ago
    UFATA AMAFOTO ARABIZI KABISA





Inyarwanda BACKGROUND