RFL
Kigali

Mico The Best yifashishije amagambo yavuzwe n’indaya mu ndirimbo ye nshya ‘Arashotorana’-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/10/2017 15:23
2


Mu minsi ishize umuhanzi Mico The Best yatangarije Inyarwanda.com ko ari mu gihugu cya Uganda aho yari yagiye gukorera indirimbo. Magingo aya iyti ndirimbo yamaze kugera hanze ikaba ari indirimbo nshya ya Mico The Best yitwa ‘Arashotorana’ gusa iyo wumvise iyo ndirimbo wumvamo amagambo yamamaye nyuma yo kuvugwa n’indaya.



‘Arashotorana’ indirimbo nshya ya Mico The Best yumvikanamo amagambo yo gutaka umukobwa amuvuga ibigwi ndetse ataka ubwiza bwe, gusa mu gushaka gukomeza gutaka uyu mukobwa mu ndirimbo ya Mico The Best yumvikana yifashishije amagambo yamamaye nyuma y'uko avuzwe n’umukobwa w’indaya uyu wagize ati” Iyo uryoshye uba uryoshye n'iyo ugenda uba ubyumva” ari nayo magambo Mico The Best yifashishije muri iyi ndirimbo.Mico The Best

Iyi ndirimbo niyo ya mbere Mico The Best ashyize hanze kuva yava mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7, iyi ikaba igiye hanze ikurikira iyo yise indahiro yari imaze iminsi icurangwa ku ma radiyo ya hano mu Rwanda.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA MICO THE BEST ‘ARASHOTORANA’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gaju6 years ago
    ndumiwe koko
  • Rugira Ibla Charles6 years ago
    Iyi ndirimbo niyo yambere inshimishije yuyu muhanzi kabisa yayikoze nezaa saana Big up Mico Burya ujya wiyongoza ugakora akantu!!!





Inyarwanda BACKGROUND