Mu minsi ishize umuhanzi Mico The Best yatangarije Inyarwanda.com ko ari mu gihugu cya Uganda aho yari yagiye gukorera indirimbo. Magingo aya iyti ndirimbo yamaze kugera hanze ikaba ari indirimbo nshya ya Mico The Best yitwa ‘Arashotorana’ gusa iyo wumvise iyo ndirimbo wumvamo amagambo yamamaye nyuma yo kuvugwa n’indaya.
‘Arashotorana’ indirimbo nshya ya Mico The Best yumvikanamo amagambo yo gutaka umukobwa amuvuga ibigwi ndetse ataka ubwiza bwe, gusa mu gushaka gukomeza gutaka uyu mukobwa mu ndirimbo ya Mico The Best yumvikana yifashishije amagambo yamamaye nyuma y'uko avuzwe n’umukobwa w’indaya uyu wagize ati” Iyo uryoshye uba uryoshye n'iyo ugenda uba ubyumva” ari nayo magambo Mico The Best yifashishije muri iyi ndirimbo.
Iyi ndirimbo niyo ya mbere Mico The Best ashyize hanze kuva yava mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7, iyi ikaba igiye hanze ikurikira iyo yise indahiro yari imaze iminsi icurangwa ku ma radiyo ya hano mu Rwanda.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA MICO THE BEST ‘ARASHOTORANA’
TANGA IGITECYEREZO