RFL
Kigali

'Women Foundation Ministries' mu masengesho y’abagore n’abakobwa ‘Umugore mu ihema’-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/10/2017 12:16
0

Umuryango 'Women Foundation Ministries' uri mu giterane cy’amasengesho y’abagore n’abakobwa mu ntego yo kubahamagarira kuba mu ihema ry'Imana. Insanganyamatsiko yacyo iragira iti 'Umugore mu ihema’ ikaba yarakuwe mu Cyanditswe cyo mu Itangiriro 18:6



Iki giterane kiri kubera mu mujyi wa Kigali ku Kimihurura kuri Women Foundation Ministries cyatangiye tariki 9 Ukwakira 2017. Biteganyijwe ko kizasozwa tariki 31 Ukwakira 2017 aho  cyitabirwa n'abagore n'abakobwa. Apotre Mignonne Alice Kabera umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries, ubwo yatangizaga aya masengesho yahamagariye abagore kuba mu buzima bwo kuba mu ihema ry'Imana. Yaboneyeho gusaba abagore bitabiriye aya masengesho kujya bamenyesha abagabo babo aho bari kugira ngo hato badakeka ko bari mu isoko cyangwa mu bindi bidafite umumaro. 

Apotre Mignonne yabajije abagore iki kibazo; “Umugabo wawe baramutse bamubajije bati umugore wawe ari he, yamenya aho uri? ” Yakomeje agira ati “Birakwiriye ko abatware bacu bamenya aho turi ntibacyeke ko turi mu isoko kandi turi kuri Boubon”. Yakomeje abwira abagore n’abakobwa ibyiza byo kuba mu ihema yagereranije no kuba mu bikari by’Uwiteka.

WhatsApp Image 2017-10-10 at 13.31.29

Apotre Mignonne umuyobozi wa Women Foundation Ministries

Umunsi wa mbere w’iki giterane ni ukuvuga tariki 9 Ukwakira 2017, waranzwe n’ubuhamya butandukanye bw’abagore bahamyaga aho Imana yabakuye. Umuhanzikazi Mama Paccy yahamije uko Imana yamukiye ku gucuruza agataro mu mujyi wa Kigali, ubu akaba afite Saloon de Coiffure akaba afite n'inzu ye bwite mu mujyi wa Kigali.

Mama Paccy wakoze akazi ko mu rugo, agacuruza ibigori ku muhanda arashima iyamutabaye ikamuha imitungo ya miliyoni hafi 30-VIDEO

Ijambo ry’Imana ryatanzwe na Ev Edissa wo mu itorero rya ADEPR, asobanurira abitabiriye iki giterane itandukaniro riri hagati y’umugore uri mu ihema n’umugore uri hanze y’ihema.Yakomeje kwigisha abagore n’abakobwa ibyiza byo kuba mu ihema. Umunsi wa mbere wasojwe bajya mu busabane nk'uko bisanzwe muri Women Foundation Ministries. Twabibutsa ko iki giterane kizasozwa tariki 31 Ukwakira 2017. 

WhatsApp Image 2017-10-10 at 13.31.33

WhatsApp Image 2017-10-10 at 13.31.02WhatsApp Image 2017-10-10 at 13.31.07WhatsApp Image 2017-10-10 at 13.31.32WhatsApp Image 2017-10-10 at 13.31.08

Abari kwitabira iki giterane bari kuhagirira ibihe byiza

AMAFOTO: WFM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND