RFL
Kigali

'UKO MBIBONA'-Muri buri cyiciro cya muzika bari gukomanga, ab’ibikomerezwa bararye bari menge

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/10/2017 11:31
1


Muri iyi minsi muzika nyarwanda isa naho abahanzi baaze kwisobanura iby’iciro byabo hagendewe ku bwamamare, icyakora uko umwaka wirenga niko bamwe bisanga bazamutse mu ntera mu gihe hari nababa bamanuka mu ntera bamwe baba ibyamamare arinako abandi kwamamara kwabo bikendera.



Muri uyu mwaka wa 2017 hari abahanzi bamaze kubaka amazina ndetse babarirwa mu byamamare u Rwanda rufite, abo buri wese ukurikiranira hafi ibya muzika yabibwira icyakora nanone hari abandi bakomeje gukora cyane bashaka gukomanga ku muryango w’ibyamamare muri muzika nyarwanda.

Aha twabahitiyemo abahanzi batanu bakomeje kugaragaza umuvuduko ku buryo hatabayeho gucika intege bigaragara ko bafite imbere heza, muri aba bahanzi ushobora gusangamo abo wari uzi cyangwa ugasangamo abigeze kwamamara ariko nyuma bakabura kuri ubu bakaba barongeye kubyutsa umutwe.

Jody Phibi

JODY

Jody Phibi nyuma yo gushyira amasomo ku ruhande yagarukanye imbaraga muri muzika

Uyu muhanzikazi yatangiye muzika cyera benshi bahamya ko ari umuhanga ariko hakibazwa ikibura ngo abe icyamamare, kuri ubu uyu mukobwa ari gukorana imbaraga zidasanzwe muri muzika ku buryo ab’ibyamamare bashatse barya bari menge. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yise ‘Body’ yakoranye na Rabadaba igakundwa yaba mu Rwanda ndetse na Uganda kuri ubu aragaragaza imbaraga zidasanzwe mu ruhando rwa muzika hano mu Rwanda.

Jay C

jay c

Jay C umuraperi wiyuburuye muri muzika nyarwanda

Uyu musore asanzwe ari umuraperi, mu myaka ya 2012 uyu ni umwe mu bahanzi bari batangiye kwigaragaza mu Rwanda, icyakora  nyuma yaho uyu yaje kugera aho ahura na gahunda zo kubaka urugo umuziki asa nuwushyira ku ruhande, nyuma y’imyaka atari muri muzika Jay C yongeye kugaruka muri muzika kuri ubu akaba umwe mu bakomanga mu ruhando rw’ibyamamare mu Rwanda adahuye n’ikibazo cyo gucika integer cyangwa ngo yongere kubivamo.

Just Family

just familyItsinda rya Just Family ryongeye kubyutsa umutwe

Iri tsinda ni rimwe mu matsinda yigeze kwamamara mu Rwanda, nyuma aba baje gushaka gutandukana banabigeraho, nyuma yo gutandukana amazina y’abahanzi bagize iri tsinda kimwe n’itsinda ryahise ryibagirana. Kuri ubu  iri tsinda nyuma yo gusimbuza Croidja agasimburwa n’umusore witwa Chris ryabyukije umutwe rigamije kongera kugaruka muri muzikamagingo aya Just Family ni bamwe mu matsinda akiriho agaragaza ko ntagihindutse baza mu matsinda akomeye u Rwanda ruba rufite mu minsi iri imbere.

Marina

marinaMarina umukobwa uri kuzamuka neza muri muzika

Bihabanye nabo tumaze kuvuga, uyu mukobwa atangiye muzika vuba aha yinjijwe muri muzika n’umuhanzi mugenzi we Uncle Austin, nyuma uyu muhanzikazi yaje gufatwa n’umushoramari BadRama uyu akaba ariwe urimo kumushoramo amafaranga kuri ubu ni umwe mu bahanzikazi bagaragaza imbere heza habaye nta mpinduka zibayeho.

Yverry

yverryYverry umusore uri kuzamuka neza mu ruhando rwa muzika

Uyu ni umuhanzi umaze iminsi yumvikana mu matwi y’abakunzi ba muzika nyuma yo gushyira hanze indirimbo ze ziri gukundwa bikomeye, uyu yari umuhanzi watangiye muzika cyera icyakora aza kugira amahirwe yerekeza mu ishuri rya muzika ku Nyundo, nyuma yo kurangiza amasomo umwaka ushize Yverry yahise yinjira muri muzika byimbitse kuri ubu ni umwe mu bakomanga ku rutonde rw’ibyamamare mu Rwanda.

Aba ni bamwe mu bahanzi bagaragaza umuvuduko wo kwinjira mu ruhando rw’ibyamamare muri muzika nyarwanda, icyakora sibo bonyine n'ubwo twabashije kubahitiramo aba bagaragaza umuvuduko udasanzwe mu iterambere ryabo.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    nibaze kd tuzabater'inkunga





Inyarwanda BACKGROUND