RFL
Kigali

Ibyo Radio na Weasel baherutse gukora byagahaye isomo rikomeye abahanzi b’Abanyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/10/2017 9:55
3


Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo mu mujyi wa Kampala habaga ibirori byiswe ‘Kampala Capital City Carnival’, Radio na Weasel ni bamwe mu bahanzi bifuzwaga ngo bataramire abantu muri ibi birori gusa ntibagaragayemo. Mu magambo ye umuhanzi Radio yatangaje yavuze impamvu batitabiriye ibi birori, ikaba yagahaye isomo abahanzi b’Abanyarwanda.



Mu mashusho yifashe mu rurimi rw’ikigande agashyira ku mbuga nkoranyambaga Radio yagize ati “Twe turi abahanzi b’abanyagihugu, biriya birori byari iby’abanyagihugu kutuzaniraho umuhanzi nka Diamond bakamuha amafaranga y’umurengera ngo aze aririmbe, ibyo natwe dukora, uyu ni umujyi wacu kudusuzuguza umuntu utanazi amateka y’uyu mujyi ni yo mpamvu twe twahisemo kwanga kwitabira ibi bitaramo.”

Aba bahanzi ngo ntibumvaga ukuntu Diamond yatumiwe avuye muri Tanzania nyamara igitaramo ari icy’umujyi wa Kampala,ibyo bo badatinya no kwita gusuzuguzwa Diamond, aba bahanzi bavuga ko mbere yo gutumira Diamond bakamuha amafaranga y’umurengera bagombaga kubanza no kureba niba abene gihugu bishimiye amasezerano bari guhabwa. Aba bahanzi bagize itsinda rya Goodlyfe batangaza ko banze kuririmba muri iki gitaramo birinda agasuzuguro gakomeye abategura ibitaramo bereka abahanzi b’imbere mu gihugu.

radioRadio na Weasel banze kuririmba mu gitaramo cyabereye Kampala kubera kwanga gusuzuguzwa Diamond

Ibi bimeze neza neza nkuko bijya bigenda mu Rwanda, abahanzi b’Abanyarwanda usanga buri gihe bijujutira guteshwa agaciro, gusuzugurwa ndetse no kurutishwa abanyamahanga baba baje gutaramira mu Rwanda, icyakora bagatsindwa nuko akenshi usanga basuzuguwe mu gihe baba bamaze gusinyana amasezerano n’abategura ibi bitaramo kandi ibyo binubira batarigeze babivugaho.

Muri iyi minsi mu Rwanda hari inkubiri yo gutumira abahanzi bava hanze ariko biba bigoye ko bo bonyine bakora igitaramo kikabona abantu, uwaba umugabo wo kubihamya ni icyamamare muri Tanzania Darassa uherutse kubura abantu mu gitaramo yari yateguriwe wenyine. Ibi bigaragaza ko abahanzi b’Abanyarwanda nabo bakagize agaciro muri ibi bitaramo biba bigiye kubera mu gihugu cyabo bityo biramutse bitagenze nkuko Radio na Weasel wenda byakwibutsa abategura ibitaramo ko n’abahanzi b’Ababanyarwanda bagahawe agaciro.

Ikintu cyakabaye gishyira akadomo kuri iki kibazo ni uko uru rugero ruvuye i Kampala ruje kare wenda n'abategura ibitaramo ku buryo batangira gutekereza uburyo bwo kudasumbanisha cyane abahanzi baturutse hanze n’abanyarwanda yaba mu mafaranga ndetse no mu cyubahiro bahabwa mu bitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NTAKI Sébastien6 years ago
    Kubwanje,bagakwiye kumenya ko agaciro kumuririmvye wumwene gihugu,kagakwiye kubahirizwa gusumvya akumunyamahanga.ariko ntibisigurako umunyamahanga yagasuzugurika.
  • Ninja6 years ago
    Sa bahanzi bonyini naba DJ ngo bakorera inzoga a bandi ngo 200 dollars ku kwezi biteye usoni nagahinda nibisubireho kuko nta boite izokora neza idafite umu DJ MWIZA
  • Charrak6 years ago
    Kubaka izina si umukino,abo nanjye ubwanjye simbazi.





Inyarwanda BACKGROUND