RFL
Kigali

WARI UZI KO: Ushobora gukira Diabete yo mu bwoko bwa kabiri mu minsi 11 gusa?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/10/2017 18:43
2


Ubushakashatsi butandukanye buheruka gukorerwa muri kaminuza ya Newcastle mu mwaka wa 2012 bwasanze bishoboka ko umuntu urwaye diabete yo mu bwoko bwa 2 ashobora gukira mu minsi 11 gusa



Dr.Taylor umushakashatsi ku bijyanye na diabete muri iyi kaminuza,nyuma yo kubona ko ku isi yose abantu ibihumbi 11,000 bandura iyi ndwara, naho abandi ibihumbi 235,000 bo bagapfa bazize iyi ndwara,byaramubabaje cyane ku buryo abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze bapfaga umusubiruzo. Ibi byatumye arambirwa kubabonana ubwo bubabare bukabije, biba ngomba rero ko ashaka ikintu cyatuma ba bantu bangana batyo babona ikigabanya iyi ndwara yabo ndetse kikanayikuraho burundu, ahita ashaka umuti woroshye uzajya ukuraho iyo diabete hadakoreshejwe imiti isanzwe cyangwa inshinge abantu bahoraga bijombagura.

Wakwibaza uti ese ni iki umuntu ashobora gukoresha ku buryo diabete yo mu bwoko bwa kabiri ikira hadakoreshejwe imiti?

Dr.Taylor afite inkuru nziza ku barwayi ba diabete yo mu bwoko bwa kabiri kuko iyi diabete iterwa n’impindura iba ikora umusemburo wa insuline ariko ntukoreshwe neza.Indwara ikara cyane rero aho usanga insuline yohereza ya sukari mu mubiri noneho ikaza kubuzwa gutambuka n’ibinure byitwa ‘Insulino-resistance’ ibi binure ni byo bibuza insuline gukwirakwiza isukari mu mubiri.

Dr.Taylor rero avuga ko havumbuwe uburyo bwiza kandi bwakoreshejwe n’abantu batari bacye bukagira umusaruro aho abantu bagiye baca ukubiri no: Guteragurwa inshinge bya buri munsi, Kutarya ibiryo wifuzaga kurya, Gutanga amafaranga menshi ugura imiti, Ububabare bw’ingingo zitandukanye, Umunaniro ukabije, ubuhumyi n’ibindi bitandukanye.

Dr.Taylor avuga ko ikibazo atari ukuba umuntu abyibushye cyangwa ananutse ahubwo icy’ingenzi ari ukumenya igitera diabete yo mu bwoko bwa kabiri ugaca ukubiri nayo. Impamvu zigaragazwa zishobora kuba zakiza diabete yo mu bwoko bwa kabiri ni nyinshi ariko iyo ubushakashatsi bwagaragaje ni UKugabanya ibinure biba byaragiye ku mpindura.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nta kindi imiti isanzwe yakoreshwa ahubwo umuntu aramutse aretse kurya ibinure bigenda bikibasira impindura, yaca ukubiri na diabete yo mu bwoko bwa kabiri aho ashobora kwihata kurya imboga rwatsi ubundi akirinda kurya ibiryo bikomoka ku matungo ngo kuko bikungahaye ku binure ari nabyo ntandaro ya diabete yo mu bwoko bwa kabiri.

Muri make, uramutse uriye ibiryo bikennye ku binure ukihata ibikungahaye kuri fibres kandi ukajya ugira amasaha ntarengwa ubiriraho, mu minsi 11 wahita uca ukubiri na diabete yo mu bwoko bwa kabiri

Src: Livre, Destructeur de diabete type 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twahirwa3 years ago
    Murakoze ku nama mutagira. Ariko rero ikindi uragerageza kurya ibyo muvuze.bikanga.nkurugero sinkunda inyama zitukura najya kwa muganga ngo mfite ibinure byinshi kdi ndakangutse pe .nkeneye inama zanyu uko nabigenza murakoze.
  • Cloude2 years ago
    Mwaramutse, NUKURİ NTABWO BYARİ BİNYOROHEYE, ARİKO BAVANDİ, NARİ NDWAYE DİYABETE MVA KUBİNİ NJYA KU NSHİNGE MANA YANJYE! UMUBİRİ WANJYE WARAHAHAMUTSE, KANDİ MUBUZİMA BUSANZWE NANGA URUSHİNGE KUVA MUBWANA. GUSA TWARİMO TUGANİRA AHANTU TUVUGA İBYİYİ NDWARA BAMPA NUMBER Z’UMUNTU WAKİZE DİYABETE.NAHİSE MUVUGUSHA AMPA UBUHAMYA BUHAGİJE.YAMPAYE NUMERO Y’UWAMUVUYE TURABONANA UBU NARAKİZE BYOSE NDARYA NKAVUTURA ARİKO ARAHENDA. MUHAMAGARE MWUMVİKANE.0783887766.





Inyarwanda BACKGROUND