RFL
Kigali

UGANDA: Umuhanzikazi Spice Diana uvuga ko yakubiswe na Polisi ari mu bitaro –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/10/2017 13:22
0


Mu mpera z’icyumweru gishize, mu mujyi wa Kampala haberaga ibitaramo byiswe ‘Kampala Capital City Carnival’, nyuma yo kuva ku rubyiniro, uyu muhanzikazi ukomeye muri Uganda ngo yakubiswe n'aba polisi kugeza ubwo bamuvunaguye agakomereka ku buryo ubu ari mu bitaro.



Nk'uko yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga. uyu muhanzikazi akaba umwe mu bakomeye muri iki gihugu ngo yakubiswe n’abapolisi bageragezaga guhosha umuvundo wari ahabereye iki gitaramo maze bamwibeshyaho barakubita baradihagura. Uyu muhanzikazi yasabye abatumira abahanzi mu bitaramo kugerageza kujya babaha agaciro na nyuma y’ibitaramo.

spice diana

Spice Diana ari kwivuza ibikomere

Ikindi uyu muhanzikazi yakoze ni ugusaba Polisi ya Uganda gutandukanya inshingano bafite nizo biha ati “Twabahaye inshingano zo kuturinda no kurinda ibyacu n’amategeko ariko se kuki mudufata nk’abanyamahanga kandi turi mu gihugu cyacu.”

Diana Spice watinyutse akanatangaza izina ry’umupolisi wamukubise ‘Tesingibwa Musango’ yamwibukije ko yahohoteye inzirakarengane ariko anamwibutsa ko bamwe mu ba polisi bakabaye bazirikana ko ari ababyeyi. Aha ni naho yahereye yihanganisha abahohotewe bose muri iki gitaramo.

spice diana

Spice Diana asaba igipolisi cya Uganda gushaka abapolisi b'umwuga mu guhosha umuvundo nta nzirakarengane ibihombeyemo

Spice Diana urwariye mu bitaro bitatangajwe izina mu mujyi wa Kampala ntiyabashije kwitabira ibitaramo byo kwizihiza umunsi mukuru w’Ubwigenge bwa Uganda byabaye kuri uyu wa mbere tariki 9 Ukwakira 2017 kubera ko yari akirembye.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND