Mani Martin umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bazwi cyane mu kuririmba indirimbo zicuranze mu njyana nya Afurika y’umwimerere kuri ubu uyu musore yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ndaraye’. Iyi ndirimbo, icuranze bya kinyafurika.
Mani Martin ashyira hanze iyi ndirimbo yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize Album ye ya gatanu yise ‘Afro’. Ni indirimbo irimo umudiho w’ikinimba, imbyino ifite inkomoko mu majyaruguru y’u Rwanda. Nk'uko Mani Martin yabitangarije Inyarwanda.com, iyi ndirimbo ngo ivuga ukuntu umuntu akumbura iwabo, ikaba yanasobanura urukumbuzi umuntu agirira ibintu atakibona.
Uyu muhanzi ashyize hanze iyi ndirimbo, mu gihe yatangiye ibitaramo byo kumurika Album ye nshya yise ‘Afro’. Ku ikubitiro yahereye mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu ndetse mu mpera z’iki cyumweru Mani Martin azerekeza mu karere ka Huye ndetse na Musanze aho agomba gutaramira amurika album ye nshya. Biteganyijwe ko tariki 13 Ukwakira 2017, aribwo uyu musore azaba ataramira i Huye mu gihe ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017 azaba ataramira mu karere ka Musanze.
TANGA IGITECYEREZO