RFL
Kigali

Hon.Edouard Bamporiki yikomye bikomeye Oda Paccy anasaba ko yajyanwa mu bigo ngororamuco

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/10/2017 8:24
25


Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hacaracaraga amakuru ashyushye avuga ukuntu Hon. Edouard Bamporiki yibasiye Oda Paccy akamwibutsa ko imyitwarire ye ishobora kudatuma yongera kubona amahirwe yo kujya mu itorero ry’igihugu ahubwo asaba abajyana abantu mu bigo ngororamuco kumujyana hakiri kare.



Hon. Edouard Bamporiki Perezida wa Komisiyo y'Itorero ry'Igihugu yatangarije ibi kuri City Radio ubwo umunyamakuru yamuhamagaraga yifuza kumenya niba koko intore zitozwa asanga zishyira mu ngiro ibyo zatojwe cyane cyane ku bahanzi. Umunyamakuru ntiyatinze ahita atunga agatoki Oda Paccy umaze iminsi avugwaho imyambarire idasanzwe maze muri iki kiganiro bagiranye Hon. Bamporiki Edouard nawe ahita atangaza ko byinshi ku myambarire y’uyu muraperikazi yabibonye bityo atangaza uko we abyumva.

BamporikiHon. Bamporiki Edouard asanga Oda Paccy yakabaye ajyanwa mu bigo ngorora muco

Hon Bamporiki Edouard yatangaje ko muri rusange Intore zikora neza icyakora agaruka ku kuba iyo urebye umwe kuri umwe usanga hari abatatira indahiro barahiye. Abajijwe by’umwihariko kuri Oda Paccy, Hon. Bamporiki Eduard yagize ati”Njye uwo mukobwa wambaye amakoma naramubonye n'ibindi byakurikiye, ikimubereye ntabwo ari ugusubiza mu itorero, ikimubereye ni ukugororwa. Mu itorero ntabwo hajya abantu kuko bagize ingeso mbi cyangwa imyitwarire mibi, hajya abantu kuko ari ngombwa kuko gutozwa ni ishuri…”

oda paccyIfoto ya Oda Paccy yabyukije uburakari bw'abifuza ko umuco nyarwanda wabungwabungwa

Hon Bamporiki Edouard yakomeje agira ati”… Imyitwarire ye nabonye y’amafoto ntabwo ari iby’i Rwanda no mu itorero buriya ashobora kuba atabona umwanya, kuba yarihishe mu zindi ntore, biragaragara ko yihishemo kuko ntabwo umuntu yava mu itorero ngo yitware kuriya, ngira ngo ababishinzwe natwe turimo batekereza uko umuntu nk'uriya n'abandi nkawe bajya mu bigo ngororamuco hanyuma yavamo akajyanwa mu itorero kuko nyuma yo gutoza umuntu uranamutuma ariko ntabwo watuma umuntu nk'uriya ataragorowe.”

UMVA HANO ICYO BAMPORIKI YAVUZE KURI ODA PACCY

Bamporiki Edouard we avuga ko abajyana abantu mu bigo ngororamuco bakabaye bajyana Oda Paccy ibintu bitaragera ku rundi rwego. Uyu muyobozi yasabye abahanzi ko bakora ibikorwa bigaragaza ko batojwe n’ibihangano byabo bikaba biyobowe n’ubutore.

UMVA HANO INDIRIMBO 'ORDER' PACCY AHERUTSE GUKORANA NA URBAN BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nina6 years ago
    Paccy komerezaho rata . Nibakureke
  • dsp6 years ago
    n ibistromboni byinshi, aba yafashe
  • gafuku6 years ago
    Ibi ni ibyo nita kwivanga kw'abategetsi mu buzima bwite no mu kazi k'abandi. Wowe nyakubahwa dress code yawe ni ukwambara ikositime, ukagira uko uvuga n'uko witwara bijyanye n'akazi kawe. Naho umuhanzi nka Pacy abonera umugati mu gukurura attention y'abantu bityo akabona uko acuruza umuziki. Mu by'ukuri ni iki yangije mu gukora iriya photo? Ubu se nawe tuzajye tuvuga ngo uri umusinzi, uhohotera abana bitewe n'ibyo ukina mu ikinamico urunana? Please be civil...
  • Karim6 years ago
    Ariko iyo mufata ibyemezo mujye mubifatira muri rusange apana abantu bamwe bamwe , yego pacy yarakoshej ariko akosa au niveau local abajya kwambara ubusa au niveau International ko ntacyo mubavugaho bakanga bakanaza bakigamba kuri television z igihugu ngo “ mba makinga money “ bakanavuga n ibifaransa bipfuy ; ese bo si abanyarwanda ? Ibyo byemezo bo ntibibareba ? Ku bwanjy nimba pacy agiy iwawa kuko we yiyandarits mu buryo buri local ; uwiyandarits mu buryo mpuzamahanga azajy mageragere akatirwe . C ça la justice
  • Masha6 years ago
    Uretse gushaka gukuririza ibintu, ubusa bwa Paccy mubona ni ubuhe?Amaboko n'amaguru tubona nibyo bivuze ko yaciye inka amabere?Paccy ntibaguce intege kuko n'ishyari ry'uko wifitiye créativité muri wowe ugakora ibyo undi muntu atarakora. Niba ari ukujya mu itorero, ababikeneye ni benshi muzahere kubaririmbye" too much". Murakoze
  • Juvens6 years ago
    Umva Paccy ibyo akora arabizi,Nakomereze aho Akazi akora ni icyo kamusaba kandi umuntu agomba gukora ibimurimo atari ibyo ashyizwemo kuko azi icyo akeneye n'icyo adakeneye
  • Brad 6 years ago
    Ariko njye numva abantu bararengereye paccy bagakabya abantu bari kwimajina ibirimbere yikoma nibo banyamafuti ubwo ninde uyobewe ko imbere yipantaro haba harimo ubusa nabonye ntanka yaciye amabere rwose
  • Kokoko6 years ago
    Gusara sukwiruka koko Kandi akabi gasekwa nka keza Utazi ubwenge ashima ubwe Paccy mugo imugeze kure tuuuu
  • hubert 6 years ago
    ikigo ngoraramuco ? , ese umuco tujyenderaho suwo abasekuruza bacu badusijyiye , ese imyambarire yabo yari iteye ite ? kuki mudashyiraho amategeko ngo ariko tuzajya twambara ? maze turebe uko bigenda ? iterambere twifuza kujyeraho cg ibyo twigira ku bandi mu bijyanye n'iterambere ntago biza mu nyubako gusa, mu ndimi cg technology no mico biraza , nyakubahwa honorable , abahanzi bacu murifuza ko baba competitive kugera mu mahanga ? ibi ni bimwe mu byo nagomba gukora kandi uyu mwana nta nikintu yakoze kidasanzwe ahubwo ni wowe warenjyereye mu magambo yawe ( simpakanye ko hari abarengera ariko kuri ino caisse paccy ntago arimo ).murakoze
  • Kalisa 6 years ago
    Nibyo rwose Hon. Uyumu fille mere kimwe nababa fille mere bandi charloti na fatuma (charly&nina) kubatari bazi amazina yabo nyayo. Bakeneye kujya mubuvuzi bwa gakondo bakanagororwa kuko bashakira hit mukwandagaza umuco nyarwanda. Ngaho amakoma ngaho amakariso kukarubanda nimisatsi irimo amabara nkayimikororombya yemwe mwe harahagazwe. Kandi ngo bafite abana da!
  • fabrice6 years ago
    Nyakubahwa muyobozi ko ntabusa turi kubona? ese babandi baryamanye bahuje ibitsina ko mutabanjyanye muricyo kigo ahubwo mukifuza kuhatwara abatagaragaje ubwo busa?
  • ulrich6 years ago
    Ok mbanje kubaramutsa cyane woe wanditse iyi nkuru emmy ndibwira ko wabyanditse mu mvugo itari nziza ntago honorable yikomye paccy, umuntu yikoma uwo bari muri kiganiro cg bari guhangana so shaka indi nshinga ukoresha urakoze
  • 6 years ago
    Apuuu paccy yamaze abanya makuru namwe mushyushya ibintu surwo abahanzi bababoneyeho Ubuse abo twirirwa tubona kuri Instagram ko mutarabahururiza cg kobatarabajyana abaryamana Bahuje ibinsina se? Birirwa bigamba uwo bamporiki kwatara saba kujya kubagorora nihurwanda rugeze ntiba kanatubeshye urwanda nta muco naje gusanga rukigira nikinyarwanda ntikivugwa Ariwo muco wambere dusangiye abayobozi basigaye bivugira icyongereza gusa mujye mureka Gukandira rworoshye abahanzi bacu mubafashe hasi sibo bica umuco.
  • Adam6 years ago
    Bamporiki agomba kwirinda kujya agwa mumitego y'ibibazo byabanyamukuru akabanza akareba neza icyo asubiza na impact kigira nk'umuyobozi, ese azi ko umuntu uri ku rwego rwa minister order atanga aziko ifatwa nk'itegeko??? Bityo rero hari ibibazo agomba kujya yirengagiza kabanza akabitekerezaho neza mbere yo gusubiza iyo yari opinion yange.
  • habimana jibrir6 years ago
    reka mvugikint kimwe ndakeka ntacyah yakoz ntawe yabagamiye guyz nibik byish biber murwanda arik ntimuvug kuki mutarek abanyarwanda bisanzur
  • Ines winnie6 years ago
    Nitukihutire gukira umuntu urubanza kuko nta numwe uzi icyo yaragamije katureke kwivanga mu kazi ke kuko nta wameny ikimufisiye akamaro cane ko Nawe atari umwana!!!!!!!
  • 6 years ago
    Njyewe ariko nubundi bamporiki ntakintu yavuga ngo kintangaze buretse na paccy na Nyina yashanse kumufungisha yewe atuvire mumuziki rwose ntabuhanga nabucye mubonamo yikomereze shuguri ziwe zokumena amabanga yiwabo murugo gusa.
  • Kayisire jean6 years ago
    Mumagambo make nabwira kuba uwo ngirwa muyobozi na kubwira ngo menya ibyawe kuko pacy azi ibye ushizwe kuvuganira abaturage ntago turunva bamporiki wavuganiye abaturage wabaye hon.kubera amaramuko ninda nini naho ubundi muri rusange uri igituba nyakubahwa fuck you
  • Njamahoro Isaac6 years ago
    Reka Mujye Mwambaraneza Doreko Abana Bikigihe Mutacyumvako Umuntu Abakosora: Nonese Nyine Mumuco Nyarwanda Habamo Kwambara Amakoma? Murajya Mwirirwa Mubona Amafuti Kuri T.v,no Kumbuga Nkoranyambaga Mubyigane Mutanazi Themean Yabyo? Mujye Mwemera Gukosoka Please..
  • 6 years ago
    Ntago aribyiza kumunyarwanda kazi





Inyarwanda BACKGROUND