Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hacaracaraga amakuru ashyushye avuga ukuntu Hon. Edouard Bamporiki yibasiye Oda Paccy akamwibutsa ko imyitwarire ye ishobora kudatuma yongera kubona amahirwe yo kujya mu itorero ry’igihugu ahubwo asaba abajyana abantu mu bigo ngororamuco kumujyana hakiri kare.
Hon. Edouard Bamporiki Perezida wa Komisiyo y'Itorero ry'Igihugu yatangarije ibi kuri City Radio ubwo umunyamakuru yamuhamagaraga yifuza kumenya niba koko intore zitozwa asanga zishyira mu ngiro ibyo zatojwe cyane cyane ku bahanzi. Umunyamakuru ntiyatinze ahita atunga agatoki Oda Paccy umaze iminsi avugwaho imyambarire idasanzwe maze muri iki kiganiro bagiranye Hon. Bamporiki Edouard nawe ahita atangaza ko byinshi ku myambarire y’uyu muraperikazi yabibonye bityo atangaza uko we abyumva.
Hon. Bamporiki Edouard asanga Oda Paccy yakabaye ajyanwa mu bigo ngorora muco
Hon Bamporiki Edouard yatangaje ko muri rusange Intore zikora neza icyakora agaruka ku kuba iyo urebye umwe kuri umwe usanga hari abatatira indahiro barahiye. Abajijwe by’umwihariko kuri Oda Paccy, Hon. Bamporiki Eduard yagize ati”Njye uwo mukobwa wambaye amakoma naramubonye n'ibindi byakurikiye, ikimubereye ntabwo ari ugusubiza mu itorero, ikimubereye ni ukugororwa. Mu itorero ntabwo hajya abantu kuko bagize ingeso mbi cyangwa imyitwarire mibi, hajya abantu kuko ari ngombwa kuko gutozwa ni ishuri…”
Ifoto ya Oda Paccy yabyukije uburakari bw'abifuza ko umuco nyarwanda wabungwabungwa
Hon Bamporiki Edouard yakomeje agira ati”… Imyitwarire ye nabonye y’amafoto ntabwo ari iby’i Rwanda no mu itorero buriya ashobora kuba atabona umwanya, kuba yarihishe mu zindi ntore, biragaragara ko yihishemo kuko ntabwo umuntu yava mu itorero ngo yitware kuriya, ngira ngo ababishinzwe natwe turimo batekereza uko umuntu nk'uriya n'abandi nkawe bajya mu bigo ngororamuco hanyuma yavamo akajyanwa mu itorero kuko nyuma yo gutoza umuntu uranamutuma ariko ntabwo watuma umuntu nk'uriya ataragorowe.”
UMVA HANO ICYO BAMPORIKI YAVUZE KURI ODA PACCY
Bamporiki Edouard we avuga ko abajyana abantu mu bigo ngororamuco bakabaye bajyana Oda Paccy ibintu bitaragera ku rundi rwego. Uyu muyobozi yasabye abahanzi ko bakora ibikorwa bigaragaza ko batojwe n’ibihangano byabo bikaba biyobowe n’ubutore.
UMVA HANO INDIRIMBO 'ORDER' PACCY AHERUTSE GUKORANA NA URBAN BOYS
TANGA IGITECYEREZO