RFL
Kigali

"Gukora umuziki mwiza ngahesha ishema u Rwanda mu mahanga ni yo ntego"- RTAGG

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:10/10/2017 6:00
2


Nshuti Aimé Régis uzwi nka RTagg ni umuhanzi w’umunyarwanda uba ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’ u Bubiligi mu mujyi wa Buruseli.



RTagg avuga ko yavukiye mu Rwanda mu mujyi wa Kigali ku itariki ya 5 Ugushyingo mu mwaka w'1990. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA.COM yadutangarije ko atagize amahirwe yo kubana n’ababyeyi be kuko bombi bitabye Imana. Yaje kwerekeza mu Bubiligi aho yagiye kwiga ibijyanye na Electronique Medicale asoza amasomo ye muri uyu mwaka w'2017.

Bwa mbere agaragaza impano ye hari mu mwaka wa 2011, ubwo RTagg yashoboye kugera muri kimwe cya kabiri (1/2) cy’irushanwa ryo kuririmba ryitwa Belgium Got Talent, icyo gihe akaba yari akibarizwa mu itsinda ryitwa H2H, yabanagamo n’uwitwa Florent.

 RTagg amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri na Video zazo

Nyuma y'aho yaje gutangira gukorana n’abahanzi batandukanye baba ku mugabane w’Uburayi ariko yanakoranaga n’abo mu Rwanda bagafatanya mu bikorwa bitandukanye nko mu bitaramo. Mu bahanzi ngo yakoranye na bo muri ubwo buryo harimo Cecile Kayirebwa, Ben Kayiranga, Teta, Meddy, The Ben, Urban Boyz, Kode n’abandi.

RTagg yabwiye INYARWANDA.COM ko mu mwaka w'2015 yibanze cyane ku bijyanye na production aho yaje kwegera umusore w’umunyarwanda uzwi nka Didier Touch barakorana cyane ko n’ubusanzwe bose bari abacuranzi basanzwe baziranye cyane.

Aha RTagg na mugenzi we Florent bari mu irushanwa rya Belgium Got Talent

Muri uyu mwaka wa 2017, RTagg yafashe umwanzuro wo gutangira kuririmba ku giti cye (Carrière solo) akaba kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri (2) ari zo TING DANCE na MFATE. Akaba avuga ko umuziki we yahisemo kuwukora mu njyana ya   Afro Dancehall ndetse akagerageza kuririmba mu ndimi zumvwa mbere na mbere n’abanyarwanda kuko ni bo yifuza ko umuziki we wabanza kugeraho  ariko akaba afite intego yo kugera ku rwego mpuzamanga agahesha ishema igihugu cye akomokamo cy’ u Rwanda.

Reba indirimbo za RTagg:

1) TING DANCE

2) MFATE

Iyi na yo ni indirimbo yitwa MY DREAM, RTagg yakoranye na Florent bakiri mu itsinda H2H






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    r tagg is the best, akora umuziki mwiza kandi ari creative
  • 6 years ago
    Ibi bintu ni sawa kabisa. Keep moving





Inyarwanda BACKGROUND