RFL
Kigali

Miss Uwase Honorine (Igisabo) n’ikipe ye ya Afurika batangiye Miss Earth 2017 begukana umudari-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/10/2017 16:11
2


Kuri uyu wa mbere tariki 9 Ukwakira 2017 ni bwo irushanwa rya Miss Earth 2017 ryatangiye ku mugaragaro. Abakobwa 91 bahatana bashyizwe mu byiciro hagendewe ku migabane baturukamo,umunyarwandakazi Uwase Hirwa Honorine n’itsinda ry’abanyafurika bahatanye begukana umudari wa mbere muri iri rushanwa.



Aba bakobwa bahereye ku irushanwa ryo gusobanura ibijyanye n’ibidukikije. Muri iri rushanwa itsinda ry’Abanyafurika ryabaye irya gatatu mu gihe itsinda ry’abakobwa baturutse muri Amerika y’Amajyepfo ryegukanye umwanya wa kabiri naho aba mbere bakaba babaye abakobwa bari muri iri rushanwa baturutse ku mugabane w’Uburayi.

miss honorine

Miss Honorine n'itsinda ry'abavuye muri Afurika babaye aba gatatu

Aba bakobwa bafite inzira ndende y’amarushanwa anyuranye bazakora mu gihe cy’ukwezi bagiye kumara muri Phillippines dore ko tariki 4 ari bwo hazamenyekana umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Earth 2017, ari naho Honorine Uwase ahatana arishaka ngo aheshe ishema igihugu cye cy'u Rwanda.

miss honorine

Itsinda ry'abavuye mu Burayi ni bo babaye aba mberemiss honorine

Abaturutse muri Amerika y'Amajyepfo ni bo babaye aba kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • angel6 years ago
    hhhh namwe murasetsa niba bagendeye ku migabane c africa ikaba yabaye iya 3 kandi imigabane kwisi ikaba ari 5 urumva batasebye.
  • ngabo6 years ago
    Gisabo c buriya azakoresha iyihe Turufu ko hariya Ubusabo bwe butazakora.





Inyarwanda BACKGROUND