RFL
Kigali

Nathan Byukusenge yajyanye b’abakinnyi babiri mu myitozo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/10/2017 11:53
0


Nathan Byukusenge usanzwe ari umutoza wa Muhazi Cycling Generation, Manizabayo Magnifique n’ubundi ukinira Muhazi CG ndetse na Habimana Jean Eric, buriye indege bagana muri Afurika y’Epfo aho bagiye mu mahugurwa n’imyitizo itandukanye mu gihe cy’amezi abiri (2).



Aya mahugurwa yateguwe ku mbaraga z’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI), akazatangirwa mu kigo cya UCI kiba muri Afurika y’Epfo. Nathan Bukusenge azaba afata amahugurwa yo gutoza uyu mukino mu gihe abakinnyi bo bazajya bakora imyitozo ndetse Bukusenge anagire umwanya wo kubibafashamo nk’uko amakuru yatanzwe na FERWACY abivuga.

Manizabayo Magnifique uheruka gutwara isiganwa rya 20 Km de Bugesera 2017 ntarigera na rimwe asiganwa akoresheje igare ryabugenewe ahubwo akoresha igare risanzwe (Pneu Ballon), kuri akaba avuga ko ikimujyanye muri Afurika y’Epfo ari ugushaka ubumenyi no kwiyungura ubwenge. Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 18 asanzwe abarurirwa mu bana bakorera ibikorwa bya siporo mu kigo cya Gasore Serge Foundation.

Manizabayo (hagati) ati "Nta n'undi wo mu muryango wacu wari wurira indege..."

Nathan Byukusenge (ibumoso), Manizabayo Magnifique (hagati) na Habimana Jean Eric (ubanza iburyo)

Ingabire Beathe agiye kubona uwo bashobora gufatanya mu marushanwa mpuzamahanga cyangwa bagahangana muri shampiyona mu Rwanda

Gasore Serge (Wambaye ingofero) yagombaga guherekeza Imanizabayo akamugeza ku kibuga cy'indege nk'umwana arera akanamufasha mu mwuga we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND