RFL
Kigali

Women Foundation yatangaje uko yakiriye igihembo cya Sifa Reward n'aho yakuye iyerekwa rya Thanksgiving

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2017 18:45
1


Umuryango Women Foundation Ministries watangijwe na Apotre Mignonne Kabera uherutse guhabwa igihembo cya Sifa Rewards ushimirwa kubw'igikorwa cy'urukundo ukora buri mwaka cya Thanksgiving. Uyu muryango watangaje uko wakiriye iki gihembo.



Tariki 1 Ukwakira 2017 mu birori byabereye muri Kigali Marriot Hotel ni bwo Isange Corporation ikuriwe na Peter Ntigurirwa yatanze ibihembo bya Sifa Rewards 2017 ku nshuro ya Gatanu, akaba ari ibihembo bihabwa abantu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu Iyobokamana. Women Foundation Ministries iri muri 16 bahawe iki gihembo ishimirwa kubw'uruhare yagize mu kuremera abatishoboye binyuze mu gikorwa cya Thanksgiving kimaze imyaka 10 gikorwa n'abanyamuryango ba Women Foundation Ministries. Mu kwezi k'Ugushyingo 2017 ni bwo imyaka 10 izaba yuzuye kuva Women Foundation itangiye igikorwa cya Thanksgiving. 

Sifa Rewards 2017

Apotre Mignonne ashyikirizwa igihembo cya Sifa Reward

Ubwo Apotre Alice Mignonne Kabera yashyikirizwaga iki gihembo, mu ijambo rye yashimiye Imana yagiye ibashoboza mu myaka itari micye bamaze bakora iki gikorwa. Yashimiye na Isange Corporation kubwo gutegura igikorwa cyo gushimira abantu, igikorwa avuga ko gitandukanye cyane n'ibihembo bitangwa habayeho irushanwa (Awards). Yagize ati: "Turashimira Imana yadushoboje mu myaka 10 tumaze, ubu tukaba twaratoranijwe mu bahawe ibihembo, Reward ni nziza itandukanye na Award, Imana ihe umugisha Isange Corporation"

Sifa Rewards 2017

Apotre Mignonne yashimiye Imana yabashoboje mu myaka 10 bamaze batangiye igikorwa cya Thanksgiving

Pastor Liz Bitorwa umunyamabanga wihariye wa Apotre Alice Mignonne yabwiye Inyarwanda.com ko bishimiye igihembo cya Sifa Reward bahawe na Isange Corporation. Yashimiye Imana kuko ari yo nyiri umurimo. Yagize ati: "Igikorwa cya Sifa Rewards ni igikorwa cyiza cyane, kuba turi muri bamwe batoranijwe guhabwa ibihembo, twabyakiriye neza cyane, turashima Imana kuko ni yo nyiri umurimo, ni yo yatanze iyerekwa kandi ni yo idushoboza kurishyira mu bikorwa."

Aho iyerekwa rya ThanksGiving ryavuye n'intego y'iki gikorwa

Inyarwanda.com yabajije Pastor Liz Bitorwa aho Women Foundation Ministries yakuye iyerekwa ry'igikorwa cya Thanksgiving, adutangariza ko ari iyerekwa Imana yahaye Apotre Mignonne nyuma yo kujya muri Amerika agasanga abanyamerika bahura nk'imiryango buri mwaka bagasabana, ariko bikarangira aho kuko bahita batandukana, ubuzima bugakomeza. Apotre Mignonne ngo yahise asaba Imana kumushoboza iki gikorwa akagitangiza no mu Rwanda ariko bigatandukana n'ibyo muri Amerika. Aha ngo ni ho yakuye 'Gushima Imana mu bikorwa' (ThanksGiving in Action) aho abanyarwanda bahura bagashima Imana kuri byinshi imaze kubagezaho ariko bakanafasha abatishoboye. Mu mwaka wa 2007 Women Foundation yahise itangira gukora iki gikorwa. Pastor Liz yagize ati: 

Nkuko mubizi WFM ni pioneer y'ibikorwa bya Thanksgiving mu Rwanda. Nyuma y'aho Apostle Alice Mignonne akurikiranye igikorwa cya Thanks giving gitegurwa n'abanyamerika buri mwaka mu kwezi kwa cumi na kumwe,aho bahura nk'imiryango bagasangira, bakishima, barangiza bagatandukana, ubuzima bugakomeza uko byari bisanzwe, ni bwo yaje kwibaza ku gikorwa cyo gushima Imana nk'abanyarwanda ariko noneho bigatandukana n'iby'abanyamerika, aho abanyarwanda bashima Imana kuri byinshi imaze kubagezaho ariko tugashima dufasha abatishoboye. Thanksgiving in Action (Gushima Imana mu bikorwa) ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka bya WFM (Women Foundation Ministries), ikaba yaratangiye ku nshuro ya mbere kuri 28/11/2007.

Apotre Mignone

Apotre Mignonne nyuma yo guhabwa igihembo cya Sifa Reward

Apotre Mignone

Women Foundation Ministries bishimiye igihembo bahawe

Incamake ku gikorwa cya ThanksGiving n'uko cyagiye kiba mu myaka ishize

Mu bikorwa ngarukamwaka Women Foundation Ministries bagira harimo ikitwa "THANKSGIVING MAKE IT A CULTURE" mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga ngo “Gushima tubigire umuco" aho abanyamuryango ba Women Foundation Ministries bahura bagasabana bakanafasha abatishoboye, baba abemera Imana cyangwa abatayemera. Muri 2017 ni bwo Women Foundation Ministries yizihiza isabukuru y'imyaka 10 imaze itegura igikorwa cya Thanksgiving. 

Mu mwaka wa 2009 Women Foundation Ministries basuye ingabo zamugariye ku rugamba i Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro babifashijwemo na Ministeri y’Ingabo. Muri 2010 basuye abasigajwe inyuma n’amateka i Gasogi mu Karere ka Gasabo, 2011 basuye abatishoboye i Batsinda mu Karere ka Gasabo, 2012 bashyigikiye abakozi b’Imana bageze kuri 70 bayoboye amatorero atandukanye agize Intara z’igihugu, 2013 basura abapfakazi n’incike za Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 i Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Mu mwaka wa 2014 basuye abasaza n’abakecuru i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo naho 2015,Umuryango Women Foundation Ministries wasuye kandi ushyigikira imiryango 160 y’impunzi z’abarundi zari mu nkambi ya Bugesera n’indi Miryango 41 y’abanyarwanda batahutse bavuye muri Tanzaniya. Tariki 26/11/2016, ni bwo Women Foundation Ministries bahuriye hamwe n’inshuti zabo muri “Thanksgiving dinner “ mu kwizihiza imyaka 10 uyu muryango umaze uvutse, iki gikorwa bakaba baragikoze nyuma yo gufasha abatishoboye muri Thanksgiving 2016. 

Women Foundation Ministries

Women Foundation Ministries

Bakusanya ibintu bitandukanye bakabifashisha abakene

Apotre Alice Mignone

Mu kwizihiza imyaka 10 Women Foundation Ministries imaze,.... 2016

Women Foundation Ministries

Apotre Mignonne muri Thanksgiving yo muri 2016

Women Foundation Ministries

Hano ni muri Thanksgiving yo muri 2016

Women Foundation Ministries

Muri 2016 hatanzwe moto nshya ku mugabo witwa Peter

Women Foundation Ministries

Apotre Mignonne mu kwizihiza imyaka 10 Women Foundation imaze

URUTONDE RW’ABAHAWE IBIHEMBO MURI SIFA REWARDS 2017

1.Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS: Rworohereje ibikorwa by’ivugabutumwa mu magereza.

2.Umuryango wa Gikristu Caritas Rwanda: Wagize uruhare mu iterambere ry’abaturage.

3.Umuryango wa Gikristu ADRA Rwanda: Uruhare wagize mu gufasha impunzi.

4.Amasezerano Community Banking: Ikigo cy’imali cya Gikristo cyagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

5.Lycee de Notre Dames de Citeaux: Ishuli ryagize uruhare mu burezi bw’umwana w’umukobwa.

6.Pastor Nyamutera Joseph (Umuyobozi wa Rabagirana Ministries): Yagize uruhare mu gutangiza imishinga igamije kubaka Isanamitima, Ubumwe n’Ubwiyunge.

7.Umuryango Women Foundation Ministries: Uruhare wagize mu kuremera abatishoboye binyuze mu gikorwa cya ThanksGiving.

8.Bishop Margret Rwandamura: Umugore wagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa ryo ku maradiyo.

9.Korali Seraphim Melodies (AEBR): Uruhare igira mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bayakeneye (indembe zo mu bitaro bya CHUK).

10.Itorero Inkurunziza: Uruhare ryagize mu gutangiza amasengesho yo mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita- Lunch Hour

11.Musenyeri Kolini Emmanuel: Yagize uruhare mu gusigasira ubusugire bw’Itorero ry’u Rwanda.

12.Prof Dr Rwigamba Balinda: Rwiyemezamirimo wa mbere watangije Kaminuza yigenga (ULK) akanafasha abatishoboye abishyurira.

13.Rugamba Cyprien: Umuhanzi wahimbye ibihangano bikoreshwa cyane mu iyogezabutumwa no muri Sosiyete Nyarwanda.

14.Radio Rwanda: Radio ya mbere yafashije ubutumwa bwiza kwamamara.

15.Africa College of Theology (New Life Bible Church): Ishuli rya Theology rifite ireme ry’uburezi.

16. Rev Baho Isaie Uwihirwe:Kubw'ibiterane bikomeye bibera mu ntara biteguwe na Baho Global Mission

Sifa Rewards 2017

Mu gutanga ibi bihembo hari abantu benshi

Sifa Rewards 2017

Pastor Mpyisi (hagati) na Rev Dr Gato uyobora AEBR bari muri ibi birori

Isange

Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation

Sifa Rewards 2017

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rwahawe igihembo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ariko rwose ntimukitirire ibintu byacu abanyamahanga,ngo yabikuye muri amerika se gute ra?hahh kuva ryari se umuganura wacu witirirwa amerika di?njye rwose ntimukansetse,Imana y i Rwanda niyo yahaye iryo yerekwa ry umuganura abakurambere,nabo barigira umuco turikuriramo,maze bibiliya ibonywe n abazungu bayisomamo umuganura batangira kuwukora bawita thanksgiving,namwe muti mwabivanye amerika,lol kandi ibi byarahozeho kuva u Rwanda rwaba u Rwanda.ntimukabona bakora ibyacu bakabihindura mu ndimi zabo mugirengo ni bishya,reka reka,kandi umuco wacu hafi ya wose uwusanga muri bibiliya kuburyo wibaza niba baradukopeye bagashyira muri bibiliya cg se niba abo bita abisiraheli bari abanyarwanda kandi birashoboka cyane rwose,kuko twagiye twororoka tugakwira Afrika kandi isiraheli ni hano hirya mu majyaruguru uburasirazuba bwa Afrika kandi nibuka amateka y abakurambere bavuga ko bamanutse ngo Imana y i Rwanda ikaza kubereka igihugu cy amana n ubuki ibahaye aricyo bise u Rwanda,ndetse no mu gisigo cya mbete Nyirarumaga yahimbye kirimo amateka avuga gutyo.





Inyarwanda BACKGROUND