RFL
Kigali

Uburyo Niyitegeka Gratien ari kwakirwa muri Airtel Muzika biratanga icyizere kuri sinema nyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/10/2017 9:43
0


Mu Rwanda abakina Filime ni ho basa n'abari kwiyubaka muri iyi minsi, benshi mu banyarwanda ntibemera ko abakinnyi ba filime mu Rwanda bafite abafana benshi, icyakora ibi bitekerezo Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko ari kugenda abishyiraho akadomo mu bitaramo bya Airtel Muzika dore ko ari kuzenguruka igihugu hamwe n'abahanzi Meddy na Riderman.



Uyu munyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime nyarwanda wamamaye cyane mu yitwa Seburikoko ica kuri Televiziyo Rwanda aho ari guca hose mu bitaramo bya Airtel Muzika ari kwerekwa urukundo n’abafana aho byatangiye gutera abantu gutekereza niba n'abakinnyi ba filime mu Rwanda badafite abafana benshi cyane ko uko Seburikoko ari kwakirwa muri ibi bitaramo bya Airtel Muzika bigaragaza isura nyayo y’icyamamare muri filime nyarwanda cyakiriwe ku rubyiniro.

Uru rukundo rw’abafana, Seburikoko yatangiye arwerekwa i Nyamasheke aho ibi bitaramo byatangiriye ariko noneho byabaye akarusho i Huye aho ibi bitaramo byari bigeze kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017. Uyu musore uzwi muri filime nyarwanda akaba muri iyi minsi ari kwamamaza Airtel ubwo yahamagarwaga ku rubyiniro abantu bamwakirije amashyi n’impundu bamukurikirana kuva ku munota wa mbere kugeza ashoje iminota ye yo gutarama.Uburyo Seburikoko ari kwakirwa n'abafana ni icyizere kuri sinema nyarwanda

Uyu munyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime muri ibi bitaramo usibye gusetsa abantu ikindi kiba cyamujyanye ni ugufasha Airtel Rwanda guha umunyamahirwe moto yatsindiye muri tombola ya Airtel Tunga. 

REBA HANO UKO SEBURIKOKO YAKIRIWE I HUYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND