Mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017 ni bwo igikorwa cyo gutoranya abana bafite impano mu mukino wo gusiganwa ku maguru, igikorwa cyasize Mukangoboka Francoise na Muhawenimana Joselyne batoranyijwe nk’abahize abandi mu kugaragaza impano bakiri bato.
Mukangoboka Francoise w’imyaka 21 avuka mu Karere ka Burera, umurenge wa Cyanika, akagari ka Kabanyana mu mudugudu wa Gasovu. Muhawenimana Joselyne w’imyaka 17 avuka mu Karere ka Burera, umurenge wa Cyanika, akagari ka Kabyiniro mu mudugudu wa Kabagali.
Mukangoboka Francoise (ibumoso) na Muhawenimana Joselyne (Iburyo)
Mukangoboka na Muhawenimana bavuga ko ubu bagize ubushake buzatuma bakomeza gukora cyane
Baganira n’abanyamakuru, aba bana bavuze ko basanzwe bakora imyitozo ariko bakabura umuntu wabafasha akabereka ubundi buhanga bwisumbuyeho ndetse ko hari aho bageraga bakumva bacitse intege. Aba bana bazajyanwa mu kigo cya Gasore Serge Foundation bashyirwe mu ikipe y’iki kigo nyuma bajye bahabwa imyitozo ikakaye izatuma impano zabo zikomeza kuzamuka ndetse babe batangira kwitabira amarushanwa atandukanye nk’uko abandi bose bakina uyu mukino batangiye.
Uretse kuba abatekinisiye batoranyaga abana bafite impano, habaye amarushanwa asanzwe mu rwego rwo kugira ngo barebe niba koko umukino wo gusiganwa ku maguru ushoboka cyane ku bakiri bato.
Mu cyciro cy’abagabo mu ntera ya metero ibihumbi icumi (10.000m), Nizeyimana Alexis wa APR AC yahize abandi akoresha iminota 31, amasegonda 40 n’ibice 69 (31’40”69”’). Muri iki cyiciro, Myasiro JMV yatahanye umwanya wa gatatu akoresheje iminota 32, amasegonda 4 n’ibice 6 (32’04”06”’).
Mu cyiciro cy’abakobwa, Niyirora Primitive ukinira NAS yahize abandi mu ntera ya metero ibihumbi bitatu (3000m) akoresheje iminota 10, amasegonda 23 n’ibice 55 (:10’23”55”’). Yankurije Marthe bakinana muri APR AC yabaye uwa kabiri akoresheje iminota 10, amasegonda 42 n’ibice 89 (10’42”89”’).
Dore uko abasiganwa barushanyijwe mu bagore n’abagabo:
ABAGABO:
Metero 10.000 (10.000 m)
1.Nizeyimana Alexis (APR AC):31’40”69”’
2.Gakuru David (NAS):31’48”18”’
3.Myasiro JMV (MCAC): 32’04”06”’
4.Dushimimana Gilbert (APR AC): 32’41”94”’
5.Uwimana Felix (Rubavu): 33’04”50”’
6.Nduwayezu Celestin (Burera): 37’58”39”’
Metero 5000 (5000m):
1.Tuyishime Christophe (APR AC): 15’18”11”’
2.Nzirorera Joseph (APR AC): 15’19”24”’
3.Niyonzima Olivier (MCAC): 15’26”83”’
4.Rubayita Siragi (NAS): 15’38”12”’
5.Mukeshimana Leodomir (Musanze): 16’02”05”’
6.Nshimiyimana J.Baptiste (Burera):17’31’’76”’
7.Tuyishime Eric (Musanze): 17’44”37”’
Metero 1500 (1500m):
1.Safari Emmanuel:4’06”59”’
2.Myasiro JMV (MCAC): 4’07”13”’
3.Nkejumuto Ildephonse (Ntarama): 4’11”37”’
4.Kwizerimana Ferdinand (APR AC): 4’13”49”’
5.Nzayisenga Epimack (Ntarama): 4’23”03”’
Metero 800 (800m):
1.Abayisenga Iranzi Elyse (MCAC): 1’54”35”’
2.Safari Emmanuel : 1’56”94”’
3.Turikunkiko Eric (Rubavu): 1’56”76”’
4.Bagina Thimothe (APR AC): 1’58”73”’
5.Nkejumuto Ildephonse (Ntarama): 2’06”43”’
ABAGORE:
Metero 3000 (3000m):
1.Niyirora Primitive (NAS): 10’23”55”’
2.Yankurije Marthe (APR AC): 10’42”89”’
3.Niragire Vvine (APR AC): 11’01”15”’
4.Mutuyimana Epiphanie (MCAC): 11’42”58”’
5.Uwambajimana Jeannette(Kamonyi):11’45”51””
Mbere y'amarushanwa Gatabazi Jean Marie VianneyV uyobora intara y'amajyaruguru yabanje gukorana n'abakinnyi siporo rusange
Gasore Serge umwe mu bagize uruhare mu gutegura amarushanwa yabereye i Musanze kuko yafatanyije na Rukundo Johnson
Nizeyimana Alexis yahize abandi nyuma yo kuba yaratwaye shampiyona ya 2017
Ni amarushanwa yabera kuri sitade Ubworoherane
Myasiro Jean Marie Vianney (Wambaye umuhondo) yatahanye umwanya wa gatatu muri 10.000m
Niragire Vivine wa APR AC yafashe umwanya wa 3 muri 300m
Yankurije Marthe yabaye uwa kabiri muri 3000m
Ryari irushanwa rya mbere nyuma ya shampiyona
AMAFOTO: Mihigo Saddam - Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO