RFL
Kigali

Impinduka kuri Kayumba Vianney wamenyekanye ku izina rya Manzi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/10/2017 16:00
1


Kayumba Vianney wamenyekanye ku izina rya Manzi,yagaragaye muri filime Amarira y'urukundo n'iyitwa Intare y'ingore. Nyuma y’igihe atagaragara muri filime nyarwanda nkuko byahoze ,hari byinshi yijeje abakunzi be.



Mu kiganiro kirambuye Inyarwanda.com yagiranye na Kayumba Vianney, yatangaje impamvu ziri gutuma atagaragara cyane muri filime nkuko byahoze agira ati "Maze imyaka 2 ndi  kwiga ibigendanye no gukina no gukora filime, uyu mwaka wa 2 nari ndimo kwihugura, nanone muri icyo gihe cyose nakozemo filime ngufi zamfashije kwaguka mu byo nari ndi kwiga ,ndibaza ko ubu aricyo gihe cyo kugaruka".

Uyu mukinnyi wa filime yakomeje gutangaza ko nta muntu numwe ubarizwa muri sinema nyarwanda yahatira kujya kwiga ibijyanye na sinema kuko buri wese aba afite intego ze bwite iyo atangiye umwuga wo gukina filime. Kayumba Vianney abajijwe ko ari izi filime agiye gutangira gukora zatumye ajya kwiga yasubije ati "Nabikoze kuko nifuzaga kwagura ubumenyi bwajye, kuburyo n’iyo haboneka amahirwe yo gukina filime zo ku rwego mpuzamahanga nakwitabira mu ijonjorwa ry’abakinnyi(Casting)".

Umukinnyi wa Filime Kayumba Vianney (Manzi) Nyuma y’igihe ataboneka  yamaze kwinjira mu muziki

Kayumba aherutse gutangaza ko yinjiye mu muziki

Kayumba yasoje agira icyo abwira abakunda ibyo akora. Yagize ati: "Sinkunda gushyushya ibintu ngo twaje twazanye ibintu birenze, kandi abantu benshi baba bifuza ko niba ubabwiye ngo filime igiye kuza, bahita bayibona ako kanya gusa, abakunzi ba filime mu Rwanda bitegure kubona ibintu byiza, cyane cyane ku mishinga ndi gutegura".

Uyu mukinnyi wa filime mu Rwanda, avuga ko agiye kujya akina filime yarabyize, vuba aha imwe muri Televiziyo zo mu Rwanda ikaba igiye kujya inyuzaho filime yakinnyemo, kandi yitiriwe n'izina ‘MANZI’.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KAYUMBA UZWI NKA MANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Appolinarie6 years ago
    courage kbs kd turamushyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND