RFL
Kigali

'USA NA SO ni yo mpamvu ngukunda' Bosebabireba mu ndirimbo nshya iri mu ndimi 3-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/10/2017 12:57
0


Umuhanzi Theo Bosebabireba yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'USA NA SO' iri mu ndimi eshatu ari zo; Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n'igiswahili. Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y'iyo aherutse gusohora yise 'Kubita utababarira' yakunzwe na benshi.



Theo Bosebabireba yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yakorewe muri Uganda mu mujyi wa Kampala itunganywa na Producer witwa Buran. Abajijwe niba hari abandi afatanyije nabo iyi ndirimbo na cyane ko hari abandi bantu bumvikana baririmbana nawe, yavuze ko indirimbo ye ari gusa abandi bumvikana akaba ari abamufashije mu buryo bw'amajwi.

Image result for Umuhanzi Theo Bosebabireba

UMVA HANO USA NA SO YA THEO BOSEBABIREBA

Muri iyi ndirimbo 'USA NA SO', Theo Bosebabireba yumvikana aririmba aya magambo: "Reka mbivuge mbisubiremo n'abatabizi babimenye usa na so ni yo mpamvu uri mwiza, ni yo mpamvu ngukunda, Yesu we, wampaye baranyimye ndagukunda, wakunze baranyanze, I love you so much. Nabagaho nk'utagira gakondo, nabagaho nk'utagira inkomoko, nta gaciro nari mfite mu isi, nari ku rutonde rw'abazapfa rubi, nari ku rutonde rw'abahabwa amahirwe macyeya, isengesho ryanjye ryari Mana wampoye iki, Mana wandemeye iki. Umwanzi wanjye aramwaye,arashwaye kuko ibyo yangambiriyeho ntibibaye...Yesu arandokoye ntabwi yakwemera ko pfa rubi kuko urwo yamfiriye kera ku musaraba si ruto.'

UMVA HANO USA NA SO YA THEO BOSEBABIREBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND