RFL
Kigali

Just Family bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Nzasara’ –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/10/2017 9:56
0


Itsinda rya Just Family si rimwe mu matsinda yoroshye hano mu Rwanda ni rimwe mu matsinda azwi, iri ryubatse izina mu bihe byahise icyakora ntibaza gukomezanya byatumye basa nabacitse integer. Icyakora nyuma yo kubyutsa umutwe iri tsinda rikomeje gushyira hanze ibihangano binyuranye.



Iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo ; Arahebuje, Bindimo, Arahebuje n’izindi. Nyuma yo kwiyunga bagasubirana Croidja akavamo hinjira uwitwa Chris iri tsinda rikomeje kugaragaza ingufu zikomeye muri muzika nyuma y’indirimbo bamaze gushyira hanze nka; Nashiriyemo, mureke agende n’izindi kuri ubu bamze gushyira hanze iyitwa ‘Nzasara’.

just familyItsinda rya Just Family

‘Nzasara’ niyo ndirimbo nshya ya Just Family ikaba indirimbo yakozwe na Producer Fazzo Big Producer, iyi ndirimbo bamaze gushyira hanze bakaba bategamnya kuyifatira amashusho mu minsi ya vuba, usibye iyi ariko ngo aba bahanzi bagize itsinda rya Just Family bafite ibindi bihangano byinshi bateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA JUST FAMILY 'NZASARA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND