RFL
Kigali

Zone V: Micomyiza ukinira UCU Canons yagize icyo avuga kuri APR WBBC nyuma yo kuyitsinda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/10/2017 9:40
0


Micomyiza Rosine umunyarwandakazi ukinira ikipe ya UCU Canons muri Uganda avuga ko kuba ikipe akinira yarabashije gutsinda APR WBBC y’i Kigali byatewe nuko iyi kipe y’ingabo z’igihugu idafite abakinnyi basimbura bakomeye kandi ko abona ikipe ya APR WBBC bananirwa umukino ukiri mubisi.



UCU Canons Ladies yatsinze APR WBBC amanota 88-50 mu mukino wabahuje kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2017 i Lugogo muri Uganda ahari kubera imikino y’akarere ka Gatanu ku makipe kuva kuwa 1-7 Ukwakira uyu mwaka turimo.

Aganira na INYARWANDA, Micomyiza yavuze ko bo nka UCU bakora imyitozo cyane y’ingufu no kongera umwuka ku buryo bashobora gukina umukino wose ukarangira nta munaniro kandi ko ikipe yabo ifite abakinnyi benshi bari ku rwego rwo kubanza mu kibuga bitandukanye na APR WBBC icungira ku bakinnyi batanu babanzamo.Micomyiza ati:

Icya mbere nta basimbura bafite kuko usanga abakinnyi batanu babanzamo iyo bananiwe umukino bahita bawutakaza. Abo batanu babanzamo nabo usanga nta mwuka bafite ku buryo barangiza umukino bakiri ku rwego batangiriyeho. Ubwo rero urumva ko niba umuntu ananiwe nta kibazo yaguteza mu gihe wowe ugifite imbaraga. 

Micomyiza Rosine ku mupira acenga ikipe ya APR WBBC

Micomyiza Rosine ku mupira acenga ikipe ya APR WBBC

Micomyiza bita Cisse avuga ko kandi iyo uri gukina n’ikipe ya APR WBBC ukabasha gufata Umugwaneza Charlotte kapiteni wayo nta kindi kiba gisigaye bakora kuko ni we bagenderaho cyane mu gutsinda. Micomyiza Rosine yagize ati:

Ikindi navuga nuko bafite umuntu umwe ubasha gutsinda, Charlotte (Umugwaneza) twamufataga tukamukomeza tukamubuza gufata ku mupira ari munsi y’inkangara (Box-Out). Yego akinana na Blandine (Munyambonera) ariko iyo wafashe Charlotte ntabwo yabona uko bakinana. Blandine arashota ariko itagiyemo nta wundi waza ngo ayifate mu gihe Charlotte wamukomeje.

Mbere yuko ikina umukino wa nyuma kuri uyu wa Gatanu yisobanura na Horseed, ikipe ya APR WBB imaze gukina imikino itanu (5). Muri iyi mikino itanu, yatsinzwe ine (4) itsinda umwe (1).

APR WBBC yategewe indege, yatangiye itsindwa na KCCA (Uganda) amanota 57-45. Gusa yaje kugaruka itsinda Don Bosco (Tanzania) amanota 84-74 mbere yuko itsindwa na KPA (Kenya) amanota 75-51. Yaje gutsindwa na Equity Bank (Kenya) amanota 61-51 mbere yo gutsindwa na UCU Canons amanota 88-50. APR WBBC irasoza imikino yayo ikina na Horseed saa tanu n'igice ku masaha ya Kigali (11h30').

Micomyiza avuga ko iyo wafashe Umugwaneza Charlotte (ufite umupira) APR WBBC uba wayirangije

Micomyiza avuga ko iyo wafashe Umugwaneza Charlotte (ufite umupira) APR WBBC uba wayirangije

Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda yo yamaze kugera mu mikino ya ½ nyuma yo gutsinda ABC amanota 68-50 mu mukino wa ¼ wakinwaga kuri uyu wa Kane.

Mu mikino y’amatsinda (Group Stage), Patriots BBC yakinnye imikino itatu (3) itsinda ibiri (2), itsindwa umwe (1). Yatsinze Hawasa amanota 110-43, itsinda Savio BBC amanota 79-50 mbere yo gutsindwa na City Oilers amanota 77-73.  Patriots BBC iracakirana na Betway Power kuri uyu wa Gatanu mu mukino wa ½ cy’irangiza saa moya n'igice (19h30) ku masaha ya Kigali.

Micomyiza Justin mu kirere ashaka gutsinda

Micomyiza Justin mu kirere ashaka gutsinda

UCU Canons Ladies ikipe itaratsindwa umukino n'umwe muri iri rushanwa

UCU Canons Ladies ikipe itaratsindwa umukino n'umwe muri iri rushanwa

PHOTOS: FIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND