RFL
Kigali

Zone V: Patriots BBC yageze muri kimwe cya kabiri itsinze ABC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/10/2017 19:59
0


Ikipe ya Patriots BBC yageze mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza itsinze ABC (Tanzania) amanota 68-50 mu mukino wa kimwe cya kane wakinwaga kuri uyu wa Kane i Lugogo muri Tanzania ahari kubera imikino y’akarere ka Gatanu (Zonev) ku makipe (Clubs).



Ni umukino ikipe ya Patriots BBC yayoboye nk’uko amanota yagiye igira abigaragaza kuko agace ka mbere yakabonyemo amanota 16-11 mu gihe agace ka kabiri yagasaruyemo amanota 21 kuri 15 ya ABC. Amakipe yagiye mu karuhuko kanini Patriots BBC iyoboye n’amanota 37-26. Bavuye kuruhuka batangiye agace ka gatatu, agace Patriots BBC yabonyemo amanota 20 kuri 13 ya ABC mu gihe agace ka kane Patriots BBC yanganyije na ABC amanota 11-11. Umukino warangiye Patriots BBC ifite amanota 68-50.

Muri uyu mukino, Ntagunduka Jean De Dieu yahize abandi mu gutsinda kuko yakinnye iminota 13’11”atsinda amanota 11. Hakizimana Lionel yakinnye iminota 17’55’ abonamo amanota 10’. Kami Kabange yakinnye iminota 20’47’ abona amanota 11 mu gihe Ruhezamihigo Hamzayakinnye iminota 17’07” agatsinda amanota atatu (3). Ikipe ya APR WBBC yo ibyayo ntabwo bihagaze neza kuko iyi kipe yakinaga umukino wayo wa kane yawutsinzwe na UCU Ladies Canons amanota 88-50.

Mu mikino ine bamaze gukina batsinze umwe batsindwa itatu (3). Nyuma yo gutsindwa na UCU Canons, ikipe ya APR WBBC igomba kugaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu ikina na Horseed mu gihe Patriots BBC igomba gutegereza ikamenya iyo bazaba bakina muri ½ kuko ubwo twakoraga iyi nkuru byari bitaramenyekana. Iyi mikino izasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017 nyuma yo kuba yaratangiye kuwa 1 Ukwakira 2017.

Shyaka Olivier ku mupira arwanira ishema Patriots BBC

Shyaka Olivier ku mupira arwanira ishema Patriots BBC 

Kami Kabange ashaka aho yanyuza umupira

Kami Kabange ashaka aho yanyuza umupira

Mugabe Arstide atanga amabwiriza

Mugabe Arstide atanga amabwiriza

PHOTOS: FIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND