RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Marie Rose, Bruno, Faith na Marie France: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/10/2017 8:01
1


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 40 mu byumweru bigize umwaka, tariki 6 Ukwakira ukaba ari umunsi wa 279 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 85 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1582: Kuko mu bihugu by’ubutaliyani, Pologne, Portugal na Espagne bari mu itangira ry’ikoreshwa rya kalendari ya Gregoire, uyu munsi barawusimbuka none nti ubaho kuri kalendari yabo.

1889: Umuvumbuzi w’umunyamerika Thomas Edison yerekanye amashusho ye ya mbere yari amaze gukora. Bikaba bivugwa ko ariho sinema yatangiriye.

1927: Filime ya mbere ifite amajwi yitwa The Jazz Singer, yagiye ahagaragara.

1979: Papa Yohani Paul wa 2 yasuye inzu ya perezidansi ya Leta zunze ubumwe za Amerika (White House) aba umushumba wa Kiliziya Gatolika wa mbere winjiye muri iyi nzu.

1981: Perezida wa Misiri Anwar al Sadat yarishwe.

Abantu bavutse uyu munsi:

1866:Reginald Fessenden, umuvumbuzi w’umunya-Canada, akaba ariwe wavumbuye telefoni y’icyombo nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1932.

1946: Vinod Khanna, umukinnyi wa film w’umuhinde nibwo yavutse.

1982: MC Lars, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1981: Anwar Sadat, perezida wa 3 wa Misiri akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yaratabarutse akaba yarishwe ku myaka 63 y’amavuko.

2012: Chadi Bendjedid, perezida wa 3 wa Algeria yaratabarutse ku myaka 83 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umun si mukuru w’abatagatifu  Marie Rose, Bruno, Faith na Marie France.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Hahh ni umunsi w abazimu b abazungu.maze abakurambere babikora muti ibi ni ibisatani arikoabazungu babikora bati ni ibitagatifu ndetse namwe mukikiriza,hahh





Inyarwanda BACKGROUND