RFL
Kigali

MUSANZE: Kuri uyu wa Gatandatu hazatoranywa abana bafite impano mu kwiruka

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/10/2017 14:50
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017 kuri sitade Ubworoherane iri mu karere ka Musanze hazaba igikorwa cyo gutoranya abana bafite impano mu mukino wo gusiganwa ku maguru (Athletics), igikorwa cyateguwe na Gasore Serge afatanyije na Rukundo Johnson.



Gasore Serge usanzwe ari umuyobozi akaba na nyiri kigo cya Gasore Serge Foundation kiri i Ntarama mu karere ka Bugesera, asanzwe anafite ikipe y’abakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku maguru imwe mu makipe yitoreza muri iki kigo.

Rukundo Johnson usanzwe ari umunyamabanga mu ishyirahamwe ry’umukino wo kwiruka ku maguru (Mountain Classic Athletic).

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Gasore Serge yavuze ko igikorwa cyo gutoranya abana bafite impano muri uyu mukino bagitekereje mu gihe bari bicaye baganira ku iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku maguru, umukino bakinnye.

“Njyewe nari nicaye na Johnson Rukundo turavuga duti ibyo ari byo byose tugomba kujya mu majyaruguru niho hari imisozi, niho hashobora kuba hari abana bafite impano mu mukino wo kwiruka. Ubwo igitekerezo cyavuye aho duhita tubimenyesha amakipe na Federasiyo  ndetse na Minisiteri (MINISPOC) ko tuzajyanayo irushanwa”. Gasore Serge.

Gasore yanavuze ko nubwo jhazaba hari amakipe asanzwe ahatana bitazabuza abafite impano kuba bakwigaragaza bagatoranywa kuba bajyanwa mu makipe ya Mountain Classic ndetse no mu ikipe ya Gasore Serge ibarizwa i Ntarama.

“Amakipe asanzwe akorera hano mu Rwanda, ibigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye bose baramenyeshejwe. Twe tuzajyayo ku itariki 7 Ukwakira 2017 ari ukugira ngo turebe impano. Abo bafite amakipe bashobora kuzaza nakarushanwa bikagaragara ko batsinze ariko n’uwabaye uwa nyuma twe tubona ko afite impano dushobora kumufata akaza mu ikipe yacu”. Gasore Serge.

Uva ibumoso: Gasore Serge, Rukundo Jonhson (hagati) na Martin Uwimana ukunda gutanga ubufasha muri tekinike

Uva ibumoso: Gasore Serge, Rukundo Jonhson (hagati) na Martin Uwimana ukunda gutanga ubufasha muri tekinike

Muri iki gikorwa ni naho Camille Vandendriessche umunyamakuru w’Umufaransa azaba ari areba ishusho y’umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda. Camille ni umunyamakuru akaba n’impuguke mu bijyanye n’imikino ngororamubiri, kuri ubu akaba ari mu Rwanda aho yaje gukora ikigeranyo ku buzima n’ibikorwa bya Gasore Serge bize kuri kaminuza imwe (Bilene Christian University ) muri Leta ya Texas.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND