RFL
Kigali

Sobanukirwa indwara 'Appendicite', ibimenyetso byayo n'ibisabwa ku muntu uyirwaye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/10/2017 11:06
1


Appendicite ni indwara mbi cyane ifata agahago gato gafashe ku rura runini nkuko bitangazwa n’inzobere mu by’ubuzima.



Mu mpamvu zitangwa na bamwe mu baganga b’inzobere ngo nta mpamvu iremerwa nk’iyaba itera uburwayi bw‘aka gahago, ariko ngo iyo hagize ikijyamo nk’amabuye n’indi myanda myinshi urura rurananirwa rukaba rutakibashije gutambutsa ya myanda yose uko yakabaye rukangirika, rukaziba bityo umuntu akaba yagira ibibazo bikomeye byo kurwara appendicite nkuko abahanga batandukanye mu by’ubuzima babitangaza.

Ubusanzwe iyi ndwara ngo ishobora kugaragara ku muntu uwo ari we wese ariko ngo izahaza abana bato, ingimbi ndetse n’abangavu, aho ibera mbi cyane rero n’uko urubuga journale des femmes rutangaza ko igaragara nyuma y’imyaka itanu cyangwa se itatu umuntu ayirwaye. Ngo ikunda kwibasira abantu batari bake ku isi aho ifata 5% by’abatuye isi kandi ngo iyo itavujwe hakiri kare ishobora guhitana uyirwaye.

Dore bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara

-Kugira isesemi rimwe na rimwe ukanaruka

-Kubabara mu gifu

-Kugira inda ikomeye

-Kwituma impatwe

-Kubabara mu nda yo hasi ariko mu ruhande rw’iburyo kuko ariho appendice iherereye

-Kugira umuriro mwinshi uri hejuru ya 38

Urubuga santé medicine ruvuga ko appendicite ari indwara ishobora kuvurwa igakira, iyo ivuriwe igihe, ariko iyo bitinze ishobora guhitana uyirwaye, ku bw’ibyo abantu bakaba bakangurirwa kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose bumva bababara mu nda kugira ngo muganga asuzume niba atari iyo ndwara yamufashe ishobora no kumwambura ubuzima mu gihe itavuriwe ku gihe cyane ko nta bundi buryo buhari bwo kwirinda iyi ndwara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo Jean1 year ago
    Njye narayireaye ndanavurwa ubu narakize ntakibazo, icyantangaje kuriyo ndwara ni 1 ntawundi muti uretse kubagwa.





Inyarwanda BACKGROUND