RFL
Kigali

Camille Vandendriessche umunyamakuru wavuye mu Bufaransa yageze mu Rwanda gukora icyegeranyo kuri Gasore Serge

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/10/2017 11:36
0

Camille Vandendriessche Umufaransa ukorera ikinyamakuru cya ACTION REDACTION kiri mu mujyi wa Nice mu Bufaransa, kuri ubu arabarizwa mu Rwanda aho yaje muri gahunda yo gukora icyegeranyo ku buzima n’ibikorwa bya Gasore Serge wakanyujijeho mu gusiganwa ku maguru ubu akaba afite ikigo kimufasha guteza imbere iyi siporo n’ubuzima bw’abana.



Agera ku kibuga cy’indege mpuzamahanaga cya Kigali kiri i Kanombe, Camille yabwiye INYARWANDA ko aje mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere aho aje kuba yakora icyegeranyo kirambuye ku buzima n’ibikorwa bya Gasore Serge kuko ngo yagiye asoma amakuru atandukanye asanga byaba byiza yigereye mu Rwanda akareba niba koko ibivugwa ari ukuri.

“Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda. Naje mu kazi ko gukora icyegeranyo ku buzima bwa Gasore Serge kuko mu minsi yashize nasomye igitabo yanditse ndetse ndeba ibikorwa bitandukanye birimo nsanga byaba byiza mpigereye nkaba natahana amakuru mwikuriyeho”. Camille Vandendriessche

Vandendriessche yavuze ko ubwo yigaga muri Kaminuza ya Abilene Christian University muri Texas yakunze kubona Gasore cyane kuko nawe yakinaga umukino wo kwiruka, Gutera umuhunda no gusimbuka mu gihe Gasore yasiganwaga ku maguru mu ntera ndende (Long-Distance). Nyuma baje gutandukana buri umwe asubira mu gihugu cye ariko ngo yaje kubona ibyo yagezeho bimutera kuza kumureba.

“Gasore twize ku kigo kimwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko amasomo amaze kurangira twaratashye njyewe njya gukomeza mu itangazamakuru rya siporo. Nyuma naje kubona igitabo yanditse mbona birantunguye cyane ku muntu nari nzi kuba yarateje imbere igihugu cye abinyujije muri siporo. Ubu rero ni yo mpamvu ndi i Kigali kugira ngo tuganire ampe buri kimwe cyatumye agera kuri uru rwego”. Camille

Camille Vandendriessche avuga ko akimara kubona ko Gasore Serge yagize byinshi akora mu gihugu yahise amwandikira kuri Facebook bumvikana ko azaza mu Rwanda bagakora icyo cyegeranyo mu minsi irenga icumi azamara mu Rwanda. Akimara kumwemerera, Camille yahise yandikira ikinyamakuru cye agisaba ko cyamuha buri kimwe akamanuka mu Rwanda.

Gasore Serge kuri ubu aritegura kwerecyeza muri Leta ya Texas kwakira igihembo yahawe na Kaminuza ya Abilene Christian University nk’umunyeshuli wize muri iri shuli ariko akaba afite byinshi amaze kugeraho. Iki gihembo cya “2018 Young Alumunus of the Year” Gasore azagifata muri Gashyantare 2018 nyuma yuko azaba yarabanje kujyayo mu Ukuboza 2017.

Avuga ku ruzinduko rwa Camille, Gasore Serge yavuze ko yari amuzi bakiga muri Abilene Christian School bakina umukino wo gusiganwa ku maguru ariko nyuma bakaza gutandukana. Nyuma ngo yaje kumwandikira amusaba ko yazamwemerera akamuha ikiganiro kirambuye ku buzima bwe.

“Camille yaranyandikiye mu kwezi gushize ambwira ko yagiye ankurikirana mu bikorwa nakoranye n’urubyiruko nshishikariza abana gukora siporo, ntegura amarushanwa. Ambwira ko yifuza kuza mu Rwanda akabikoraho inkuru izajya mu kinyamakuru akorera cya ACTION REDACTION gikora ku mikino ngororamubiri, ni yo mpamvu ari inaha kugira ngo anarebe aho siporo ya Athletisme ihagaze”. Gasore Serge

Gasore Serge yakira Camille ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali

Gasore Serge yakira Camille ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali

Dore uko Gasore Serge yasubije ibijyanye n’igihembo yahawe na kaminuza yizeho i Texas:

Igihembo nahawe ni igihembo baha umuntu wakoze ibintu bigaragara by’intashyikirwa, umuntu wabashije kwitanga akagira ibintu yigomwa agakora ibikorwa biteza imbere abandi ku kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 40. Icyo ni igihembo gihabwa abantu bize kuri iryo shuli (Abilene Christian University) ariko ni igihembo kimaze guhabwa abantu bakomeye. Ngira ngo mwigeze kumva Kent Brantly wigeze kurwara Ebola ari muri Liberia, nawe yaragihawe mu 2015 noneho nanjye ngiye kugihabwa mu 2018 muri Gashyantare. Urebye bareba abakoze ibikorwa byinshi ku myaka micye, mbese bakiri bato.

Camille Vandendriessche (Ibumoso) na Gasore Serge (Iburyo)

Camille Vandendriessche (Ibumoso) na Gasore Serge (Iburyo)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND