RFL
Kigali

UBUZIMA: Umuneke umwe ku munsi wagufasha gukorana imbaraga akazi kawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/10/2017 8:22
0


Nubwo benshi bawurya badasobanukiwe akamaro ufitiye umubiri w’umuntu,ndeste abandi bakawuharira abana, ariko abahanga batandukanye ku buzima bw’umuntu bagaragaza ko umuneke ubamo imbaraga nyinshi zikenerwa n’umubiri w’umuntu.



Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko umuntu wafasshe umuneke umwe mugitondo akorana imbaraga akazi ke ku buryo ashobora kugeza nimugoroba nta kindi kintu arafata kandi agifite imbaraga.

Abantu bakora imyitozo ngororamubiri ngo babona imbaraga bikomotse mu kurya umuneke kuko ukize ku munyu ngugu wa potassium ufite n’akamaro kanini ku mikorere y’imikaya yo mu mubiri ubundi ugafasha umutima gutera kuko iyo umuntu yawubuze mu mubiri we umutima utera nabi kandi umuntu agakunda kurwara icyo bita ibinya cyangwa gufatwa n’imbwa nkuko urubuga naturalnews.com rubitangaza.

Uru rubuga ruvuga ko kurya umuneke umwe ku munsi bifasha umubiri kwirinda umuvuduko wamaraso (Hypertension). Umuneke kandi wamenyekanye bitewe n’uko ufite ubushobozi bwo kurinda igifu ibisebe(Gastric Ulcers) kuko ushobora kurwanya acide iba mu gifu, ndetse ishobora no gutuma umubiri uhangana n’ibindi bisebe bishobora kwangiza umubiri.

Umuneke wifitemo vitamine nyinshi zirimo Vitamini A ifasha mu kurinda amenyo igikuriro, imikorere mibi y’umubiri n’izindi. Vitamine C ifasha imikurire y’ingingo n’ibindi…. Vitamine D ifasha umubiri mu kwinjiza imyunyu ngugu (calcium), ari nayo ifasha mu gukomera kw’amagufa.

Umuneke kandi ngo ni urubuto rwiza ku bantu bakeneye kugabanya ibiro. Ikigo cy’abashakashatsi bo mu buyapani cyagaragaje ko umuneke wifitemo ibintu bishobora gutuma umubiri w’umuntu ugira ubudahangarwa bwo ku rwego rwo hejuru ndetse ngo ushobora no gufasha kwirinda indwara ya kanseri.

Bavuga ko muri garama 100 z’umuneke habamo calori 89, vitamine nyinshi ndetse n’indi myunyungugu n’ibindi bintu birwanya kwangirika k’uturemangingo tugize umubiri w’umuntu. Umuneke ngo wifitemo amasukari menshi arimo glucose, sucrose na fructose afite ubushobozi bwo kongerera umuntu imbaraga mu kanya gato.

Umuneke ukungahaye kuri fibre, ibintu bituma urwungano ngogozi rukora neza bikarinda constipation. Umuneke ngo ni isoko nziza ya vitamine B6 izwiho kurinda kwangirika k’udutsi duto ndetse n’insoro zitukura nkeya. Manganese iboneka mu muneke kandi ngo izwiho gukomeza amagufwa y’umuntu  no kurinda umutima kwangirika.

Umuneke ngo ufasha ubwonko gukora neza ndetse ugafasha mi ikorwa ry’insoro zera. Ku bantu bakunda ku bura ibitotsi ngo umuneke ushobora kubafasha gusinzira neza mu gihe bawuriye bagiye kuryama. Umuneke kandi uzwiho gutera akanyamuneza kuko ukungahaye ku misemburo itera ibyishimo umubiri w’umuntu ukenera.

Niba ukorana imbaraga akazi kawe ka buri munsi, ni byiza gufata umuneke ugitangira akazi kawe kugirango uze kukarangiza uguwe neza. Niba ukora siporo cyane kandi, ngo ni byiza gufata umuneke nk’ikiribwa kikongerera imbaraga kugirango urusheho neza. Umuneke ntukabure ku ifunguro ryawe rya mu gitondo.

Src:Naturalnews.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND