RFL
Kigali

Safi Madiba yasezeranye imbere y’amategeko na Niyonizera Judith–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/10/2017 16:33
11


Byari bimaze iminsi bivugwa ko umuhanzi Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys agiye gukora ubukwe, ibyari inkuru byamaze kuba impamo kuri ubu uyu muhanzi wo muri Urban Boys yamaze gusezerana imbere y’amategeko na Niyonizera Judith bemeranyije kurushinga.



Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko ya Leta hagati ya Safi Niyibikora uzwi nka Safi Madiba muri muzika ndetse na Niyonizera Judith wabereye mu mujyi wa Kigali ku murenge wa Remera kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017, aho umutekano wari wakajijwe cyane ku buryo byari bigoye ko utatumiwe abasha kwinjira muri uyu muhango.

Uku gukaza umutekano ni nako byitezwe ko biri bugende mu muhango wo gusaba no gukwa utegerejwe kuba ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017 cyane ko abasore b’ibigango baba barinze umutekano w'ahabera uyu muhango bahawe inshingano zo kugenzura niba uwinjira wese yaratumiwe muri ubu bukwe bwa Safi. 

REBA AMAFOTO:

SafiMbere yo kwinjira mu cyumba basezeraniramo Riderman wari umubyeyi yaganiraga n'umuhungu we Safi MadibaSafiAbageni batega amatwi impanuro z'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'UmurengeSafiRwasa wasigiwe igifunguzo na Safi Madiba nawe yari ahariSafiSafi na Judith mu murengeSafi MadibaSafi Madiba arahirira kuzabana akaramata na JudithSafiSafi asinyira ibyo amaze kurahiriraJudithJudith Niyonizera asinyira isezerano agiranye na SafiSafiBashimira umuyobozi w'abasezeranyijeSafi MadibaAbageni n'ababyeyi bafatanye ifoto y'urwibutsoSafi MadibaSafi na Judith bafatana ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis-Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tommy6 years ago
    Uyu mutipe ataye ikuzo kbs
  • Thacien6 years ago
    Nukuri baraberanye,ateye intambwe nziza cyane.Imana izabere umuyoboro ndetse n urumuri
  • Rinda 6 years ago
    Ahhh!!!! baraberanye kbs konyamukombwa se nduzi yahishe intocyize zibite inejye ?
  • Umusaza6 years ago
    Urugo ruhire shuti imana izakubakire bro
  • yv6 years ago
    congz ....intambwe yakigabo
  • 6 years ago
    Birasekeje wallah
  • Th6 years ago
    Uranyemeje narinziko arukubeshye ndemeye nabandi bakurebereho
  • Njuga6 years ago
    Uyumu mugeni wa Safi aratwite, umpakanya aze dutege...
  • georgette6 years ago
    congrs musaza muraberanye rekana nabavuga nta gihe batazavuga
  • georgette uwamahoro6 years ago
    safi congrats rekana n,abantu igihe cyose baravuga nibitabareba urugo ruhire
  • muhawenimana shantal6 years ago
    komerezaho ntibagucintege





Inyarwanda BACKGROUND