RFL
Kigali

Mbere y’amasaha make ngo akore ubukwe Safi Madiba yatangaje uwo asigiye igifunguzo–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/10/2017 0:51
6


Kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017 ni bwo Safi Madiba umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys agomba gukora ubukwe. Mbere y’amasaha make ngo akore ubukwe Safi yahaye ikiganiro Inyarwanda.com atangaza aho imyiteguro igeze anatangaza uwo asigiye igifunguzo.



Safi aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko imyiteguro imeze neza kuri ubu ameze neza. Abajijwe ikintu yumva afitiye amatsiko, Safi Madiba yabwiye Inyarwanda.com ko yumva afite amatsiko yo kubona abantu bateranye batashye ubukwe. Uyu muhanzi watangaje ko azaba yambitswe n’umunyamideri Moses yabwiye umunyamakuru ko yiteguye ijana ku rindi.

RwasaRwasa niwe usigiwe iki gifunguzo

Uyu muhanzi yabajijwe umuntu yumva yasigira igifunguzo, yisekera agira ati”Igifunguzo njye nagisigiwe na Riderman, icyakora njye kuri iyi nshuro ngisigiye Rwasa, Denis.” Rwasa wasigiwe igifuzo na Safi Madiba asanzwe ari umukinnyi wa Filime.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SAFI MADIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marthens6 years ago
    Safi urasetsa ibaze ko udafite amatsiko y'umugeni cg yo kuba umugabo ukaba ufite ay'abantu muri rusange bari butane ubukwe hhhh ANYWAY UGIRE UBUKWE BWIZA,UZAGIRE N'URUGO RUHIRE KANDI UZABYARE IBITSINA BYOSE.
  • muhire emmy6 years ago
    hhhhhhhhhh nibyo kbsa basaza nawe nabisoze ariko nizere ko atazacyura amagufa nkawe mwariye abana basobanutse none murimo kuduteza abantu
  • Owwwww6 years ago
    Wwwwwwwwww
  • Coco M6 years ago
    Mana weee!! Rwasa nari nzi ko ari married!! Ndatunguwe! Ngaho nabigire vuba kabisa! Imana ibimufashemo.
  • wa Kevin H6 years ago
    Wa Safi, bakureke kbs Umuntu abana nuwashaka kugiti cye, abantu ntibaguhitiramo inkono ihira igihe uwoniwe wawe, kd Allah abigemo gira UBUKWE BWIZA, ndetse uzagire n'Urugo Rwiza insh-Allah.
  • Prince6 years ago
    Nukuri urumuntu wumugaaaaaaaaaaaabo kbs !! Nsanzwe ngukunda vyindani arikubu biriyongereye ubwubaye umugabo ukaba wemeye inshingano zikuze nukuri ndagushyigikiye kd uzabyare hungu na kobwa ugubwe neza hamwe nuwawe!!!!! Nkurinyuma kd ugire ubukwe bwiza uzirinde ibigisha namagambo yabantu ukurikirane ikikurimo





Inyarwanda BACKGROUND