Umuraperikazi Young Grace ni umwe mu bari abafana b’inkoramutima ba APR FC mu myaka itambutse, uyu yerebaga imipira yayo yose icyakora ntatinye kuvuga ko akunda umukinnyi Mukunzi Yannick, nyuma yaho uyu mukinnyi yerekereje muri Rayon Sports Fc, Young Grace yamaze nawe gutangaza ko asigaye afana Rayon Sports.
Usibye gufana Rayon Sports Young Grace umwe mu bakunzwe mu njyana za HipHop kuri ubu yemeje ko ari umufana wifuza no kuba muri Fan Club ya Gikundiro Forever ndetse ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yahamije ko kugira ngo abantu babyumve igihe azaba ari muri iyi Fan Club ngo n’umusanzu azasabwa azawutanga.
Young Grace uhamya ko yagiye muri Rayon Sports akurikiye Mukunzi Yannick yatangaje ko ari umukinnyi akunda kandiko aho azajya hose nawe azamukurikira. Young Grace ukunze gutera urwenya yatangaje ko binabaye Mukunzi Yannick akaba atagikina nawe yareka gufana.
TANGA IGITECYEREZO