Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017 muri Kigali Serena Hotel habereye igitaramo cy’amateka mu bitaramo bya Jazz Junction, igitaramo kitazibagirana ku muntu wese wakitabiriye. Iki gitaramo cyagaragayemo ubuhanga buri ku rwego rwo hejuru mu miririmbire cyaririmbyemo abahanzikazi b'abahanga.
Muri iki gitaramo buri muhanzi yerekanye ko ashoboye aho Charly na Nina berekanye ubuhanga buri ku rwego rwo hejuru mu miririmbire yaba kuririmba indirimbo zabo ndetse no gusubiramo izo abantu bakumbuye za cyera, ni abahanzikazi berekanye ko ari abahanga kandi bategura neza urubyiniro ku buryo baba bari bushimishe abaje kubareba.
Seyi Shey umuhanzikazi wo muri Nigeria wari watumiwe muri iki gitaramo yerekanye ko ari umuhanga yaba mu buryo bwo kuririmba ariko usibye kuririmba Seyi Shey yerakanye ko ari umuhanga mu gushyushya abantu cyane ko usibye kuba azi kubyina aba aririmba azenguruka mu bafana babyinana nyinshi mu ndirimbo ze zibyinitse.
REBA AMAFOTO:
Nina aririmbira abitabiriye igitaramoCharly na Nina muri iki gitaramo
Kuririmbira abantu bakishima birashimisha
Dj Pius muri iki gitaramoMuyoboke AlexCharly asusurutsa abafana baboIyo abafana bishimye na camera zirabibonaSeyi Shey akigera ku rubyiniroBuri wese yifuzaga gusigarana agafoto k'urwibutsoBamweretse urukundo Yashimishije abafana ba muzika
REBA HANO MU NCAMAKE UKO IKI GITARAMO CYAGENZE:
SEYI SHEY ARIRIMBA INDIRIMBO YE
REBA UKO CHARLY NA NINA BITWAYE
AMAFOTO: ABAYO Sabin -Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO