RFL
Kigali

KIGALI: Seyi Shey, Charly na Nina bakoze igitaramo kitazibagirana ku bakitabiriye–AMAFOTO+VIDEOS

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/09/2017 9:05
2


Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017 muri Kigali Serena Hotel habereye igitaramo cy’amateka mu bitaramo bya Jazz Junction, igitaramo kitazibagirana ku muntu wese wakitabiriye. Iki gitaramo cyagaragayemo ubuhanga buri ku rwego rwo hejuru mu miririmbire cyaririmbyemo abahanzikazi b'abahanga.



Muri iki gitaramo buri muhanzi yerekanye ko ashoboye aho Charly na Nina berekanye ubuhanga buri ku rwego rwo hejuru mu miririmbire yaba kuririmba indirimbo zabo ndetse no gusubiramo izo abantu bakumbuye za cyera, ni abahanzikazi berekanye ko ari abahanga kandi bategura neza urubyiniro ku buryo baba bari bushimishe abaje kubareba.

Seyi Shey umuhanzikazi wo muri Nigeria wari watumiwe muri iki gitaramo yerekanye ko ari umuhanga yaba mu buryo bwo kuririmba ariko usibye kuririmba Seyi Shey yerakanye ko ari umuhanga mu gushyushya abantu cyane ko usibye kuba azi kubyina aba aririmba azenguruka mu bafana babyinana nyinshi mu ndirimbo ze zibyinitse.

REBA AMAFOTO:

Nina aririmbira abitabiriye igitaramoCharly na Nina muri iki gitaramo

Kuririmbira abantu bakishima birashimisha

Dj Pius muri iki gitaramoMuyoboke AlexCharly asusurutsa abafana baboIyo abafana bishimye na camera zirabibonaSeyi Shey akigera ku rubyiniroBuri wese yifuzaga gusigarana agafoto k'urwibutsoBamweretse urukundo Yashimishije abafana ba muzika

REBA HANO MU NCAMAKE UKO IKI GITARAMO CYAGENZE:

SEYI SHEY BYINISHA ABAFANA

SEYI SHEY ARIRIMBA INDIRIMBO YE

REBA UKO CHARLY NA NINA BITWAYE

AMAFOTO: ABAYO Sabin -Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dj nazo6 years ago
    Ni byiza cyane ku bahanzi nyarwanda, ark nkubushize kuri cyagitaramo cya run town itangazamakuru ryibasiye abahanzi bohanze cyane kd mubyukuri nabo baraturyohereje xana
  • Niyigena Gisele6 years ago
    Abahanzi mujye muzirikana kino kintu! Kubaha manager. Reba Tom Close aheruka kujya kuri hit agikorana na muyoboke, Urban Boyz ni uko. christopher we nawe akiri muri kina music. none reba ubu. ntimureba ko aba bakobwa nina na Chary aribo bagezweho nyaboneka mwubahe Muyoboke





Inyarwanda BACKGROUND