RFL
Kigali

Nyuma y’iminsi 137 APR FC igiye kongera guhura na Sunrise FC muri shampiyona 2017-2018 (Imikino iteganyijwe)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/09/2017 7:02
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeli 2017 ni bwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League 2017-2018) igomba gutangira. Mu mikino ine iteganyijwe harimo uwuzahuza APR FC na Sunrise FC amakipe hari haciyeho iminsi 137 ahuye.



Kuwa 13 Gicurasi 2017 ni bwo APR FC yanyagiraga Sunrise FC ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/8 ihita inakomeza muri ¼ cy’irangiza mu mikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2017. Icyo gihe umukino waberaga kuri sitade Amahoro. Ni ibitego byatangiye kuboneka ku munota wa 27’ ubwo Nkizingabo Fiston yaboneraga APR igitego, igice cya mbere kirangira abasore ba Jimmy Mulisa bayoboye umukino n’igitego kimwe.

Bagitangira igice cya kabiri, Issa Bigirimana yahise areba mu izamu rya Itangishatse Jean Paul ku munota wa 46’, igitego cya kabiri kiba kiranyoye. Isaa Bigirimana yaje kongeramo igitego ku munota wa 69’ w’umukino. Sekamana Maxime wanitwaye neza mu minota 59’ yamaze mu kibuga, yaje kubona igitego ku munota wa 50’. Ibitego bine ni byo byarangije umukino.

APR FC ifite igikombe cy'Amahoro izaba ikina uyu mukino nyuma yo kuba yagaruye Kimenyi Yves umunyezamu wari umaze igihe afite imvune ku kaboko. Izaba inakira abakinnyi nka Ombolenga Fitina, Rukundo Denis na Twizerimana Martin Fabrice, abakinnyi bashya muri iyi kipe bazaba bakina imikino ya shampiyona bwa mbere bari mu mwambaro w'umweru n'umukara.

Imanishimwe Emmanuel ashaka inzira

APR FC na Sunrise FC zizaba zikina nyuma y'amezi ane n'iminsi 17 zimaze zikinnye

Kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade ya Kigali amakipe araba yongera guhura atangira umunsi wa mbere wa shampiyona ifitwe na Rayon Sports. Ubwo APR FC iraba yakira Sunrise FC kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’), ni nako ikipe ya Etincelles FC igomba kwisobanura na Police FC kuri  sitade Umuganda saa cyenda n’igice (15h30’).

Imikino izakomeza ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017 ubwo ikipe ya Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona izaba yakira AS Kigali kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’). Indi mikino irimo uwo Kiyovu Sports izaba yakiramo FC Musanze ku kibuga cya Mumena saa cyenda n’igice (15h30’).

Dore uko umunsi wa mbere uteye:

 Kuwa Gatandatu tariki 30 Nzeli 2017

-APR FC vs Sunrise FC  (Kigali Stadium   , 15h30’)

-Etincelles FC vs Police FC (Umuganda Stadium, 15h30’)

-Gicumbi FC vs Espoir FC (Gicumbi, 15h30’)

-Kirehe FC vs Mukura Victory Sport (Nyakarambi, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017

-Bugesera FC vs Amagaju FC (Kicukiro, 15h30’)

-Miroplast FC vs FC Marines (Mironko, 15h30’)

-SC Kiyovu vs FC Musanze (Mumena Stadium, 15h30’)

-Rayon Sports vs AS Kigali (Kigali Stadium, 15h30’)

Kimenyi Yves yabanje mu izamu

Shampiyona isanze Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC ari muzima 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND