RFL
Kigali

Mbere yo gutaramira i Rubavu Mani Martin yabanje gusura ishuri rya muzika ku Nyundo–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/09/2017 21:58
2

Mu mpera z’iki cyumweru turimo umuhanzi Mani Martin afite igitaramo mu karere ka Rubavu aho agomba kumurika album ye nshya yise Afro, uyu muhanzi watangiye ibitaramo byo kuyimurika ahereye i Rubavu mbere y’igitaramo cye cya mbere yabanje gusura ishuri rya muzika ku Nyundo.



Uyu muhanzi ufite igitaramo cya mbere cyo kumurika Album ye nshya ‘Afro’ mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeli 2017 aho bita muri UTB ahahoze hitwa RTUC mbere yo kwinjira muri uyu mujyi yabanje gusura ishuri ryigisha muzika ryo ku Nyundo agirana ibiganiro nabo ndetse baranatarama.

Akigera muri iki kigo Mani Martin yabanje gutemberezwamo yerekwa ibice bigize iki kigo nyuma ajya guhura n’abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo,aganira nabo ku rugendo rwe muri muzika arangije baramuririmbira nawe anyuzamo abaririmbira indirimbo ebyiri.

Mu kiganiro yahaye aba banyeshuri yibanze ku mateka ye muri muzika abamenyesha ko amahirwe babonye yo kwiga muri iri shuri zari inzozi ze ndetse n'abandi benshi batagize aya mahirwe abasaba kuyabyaza umusaruro, aboneraho no kubatumira mu gitaramo cye dore ko buri munyeshuri wese wiga muzika azaba yemerewe kwinjirira ubuntu.

mani martinmani martinmani martinmani martinMani Martin yabanje gutemberezwa iki kigomani martinmani martinmani martinBagiranye ibiganiromani martinmani martinmani martinmani martinmani martinmani martinmani martinAbanyeshuri na Mani Martin bataramanye biratinda

AMAFOTI:Nsengiyumva Emmy-Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jp2 years ago
    nibyiza cyane nabandi bigireho abobana bizatuma bakunda umuziki nyarwanda!
  • Tens2 years ago
    Mbabajwe nabo bana wigishije kwambara amaherena. Ubwo se koko wabigisha?


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND