RFL
Kigali

Diane (True Promises) yasezeranye imbere y’amategeko-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/09/2017 12:52
0


Diane Nyirashimwe ubarizwa mu matsinda abiri akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda ari yo True Promises na Healing worship team,yasezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabereye mu Murenge wa Niboyi.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017 ni bwo Diane n'umukunzi we Eric Mpore basezeranye imbere y'amategeko ya Leta y'u Rwanda. Twabibutsa ko Eric Mpore yaje mu Rwanda mu minsi ishize dore ko yari amaze imyaka myinshi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.

Imihango yo gusaba no kubwa nayo yakozwe kuri uyu wa Gatanu. Diane n’umukunzi we Eric Mpore bazasezerana imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeli 2017 mu muhango uzabera i Kimironko mu mujyi wa Kigali mu rusengero Four Square Gospel church nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’abo mu muryango wa Diane.

REBA AMAFOTO

Eric Mpore arahira imbere y'amategeko ya Leta

Diane ubwo yasezeranaga imbere y'amategeko

Ibyishimo ni byose kuri Diane

"Mana warakoze wampaye Diane,...." Eric Mpore

AMAFOTO: Urugero Film

REBA HANO MANA URERA YA TRUE PROMISES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND