RFL
Kigali

Israel Mbonyi ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye, ubu yamaze gukorana indirimbo na Aime Uwimana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/09/2017 12:04
0


Israel Mbonyi udakunze kumvikana yakoranye indirimbo n’abandi bahanzi usibye iyo yakoranye n’umuraperi Gasirabo, kuri ubu amakuru ahari nuko yakoranye indirimbo na Aime Uwimana umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda.



Israel Mbonyi ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo; Uri number One, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzibyo Nibwira, Ku musaraba, Agasambi, Harimpamvu, Sinzibagirwa, Ku marembo y'ijuru n’izindi. Yabajijwe ku bijyanye no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bagenzi be icyo abitekerezaho, adutangariza ko hari indirimbo yakoranye na Aime Uwimana.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Israel Mbonyi yavuze ko indirimbo yakoranye na Aime Uwimana ari imwe mu ndirimbo ziri kuri album ye nshya ‘Intashyo’ azamurika mu gitaramo ari gutegura, akaba ari nabwo abantu bazumva bwa mbere iyi ndirimbo ye afatanije na Aime Uwimana. Yagize ati: “Hari indirimbo nshya nakoranye na Aime Uwimana, nayo izaba iri kuri iyi album Intashyo.”

UMVA HANO 'HARI UBUZIMA' INDIRIMBO ISRAEL MBONYI AHERUTSE GUSOHORA

Nkuko twagiye tubibatangariza mu nkuru ziheruka, Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri y’amajwi yitwa 'Intashyo‘ mu gitaramo kizaba tariki 10/12/2017 kikazabera muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali nkuko yabitangarije Inyarwanda.com. Abajijwe impamvu yahisemo Camp Kigali, yavuze ko ari ahantu hagutse kandi heza hazorohera abantu benshi kuhagera. Ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ndetse n'abahanzi bazafatanya ntabwo biratangazwa.

Image result for Israel Mbonyi igitaramo inyarwanda

Israel Mbonyi agiye kumurika album intashyo

Image result for Umuhanzi Aime Uwimana inyarwanda

Aime Uwimana bakunze kwita Bishop






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND