RFL
Kigali

Habakurama Jean D’amour ni we watsindiye moto ya kabiri muri Airtel Tunga-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/09/2017 20:12
0


Kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeli 2017 ni bwo Airtel Rwanda yashyikirije moto Habakurama Jean D’amour watsinze muri Airtel Tunga, mu byishimo byinshi atangaza ko iyi moto igiye kuzamufasha gukomeza kwiteza imbere.



Uyu mugabo utuye mu karere ka Ngoma si ubwa mbere atsindiye moto muri Airtel Tunga ndetse abwira abantu ko izi tombora atari ubutekamutwe nk’uko bamwe batinya gukina muri Tombola babitekereza. Yavuze ko uko ukomeza gukina ari ko urushaho kwiyongerera amahirwe yo gutsinda. Abajijwe ibanga akoresha mu gutsinda, cyane ko bitari ubwa mbere, yavuze ko yiyizera ubundi agashora amafaranga muri tombola agategereza ikizavamo.

AIRTEL

Habakurama Jean D'amour si ubwa mbere atsindiye moto muri Airtel

Yavuze ko moto yahawe bwa mbere na Airtel Rwanda imaze kumuteza imbere cyane kuko yinjiza amafaranga ndetse ikaba igikora, bityo n’abandi bakaba bashobora kugerageza amahirwe yabo, ni ugukanda 1 ukohereza kuri 155 cyangwa guhamagara 155 ubundi ukaba winjiye mu banyamahirwe bashobora gutsindira imodoka cyangwa moto muri Airtel ku giceri cy’ijana gusa. Kugeza ubu haracyari moto 10 zigomba kuba iz’abanyarwanda, ni ahawe ho kugerageza amahirwe.

AIRTEL

Ashyikirizwa ibyangombwa by'iyi moto

AIRTEL

Turatimana Crisante, umukozi wa Airtel Rwanda mu ishami ry’ubucuruzi yatangaje ko iyi poromosiyo ya Tunga ibaye ku nshuro ya 3 abanyarwanda bakaba barayishimiye ndetse iyi poromosiyo ikaba yizewe inafite amategeko ayigenga ku buryo abantu batayishidikanyaho. Umuntu warushije abandi mu manota niwe wegukana ibihembo. Iyi moto Habakurama Jean D’amour yatsindiye ni iya kabiri itsindiwe muri 12 zari zihari ndetse hari n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza, ibi byose Airtel ikaba yarabizanye mu gukomeza gushakisha uburyo abanyarwanda barushaho kugerwaho n’ibyiza.

AIRTEL

Iyi moto ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,500,000, Habakurama yayihawe ifite ibyangombwa byose ndetse n’ubwishingizi. Uretse iyi poromosiyo kandi, hari ibitaramo bizatangira kuri uyu wa 6 bihereye I Nyamasheke aho Meddy na Riderman bazaba bataramana n’abanyarwanda, bizakomereza i Huye, Musanze bisoreze mu gitaramo gikuru i Rubavu.

AMAFOTO: Ashimwe Constantin - Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND