RFL
Kigali

Amerika: Bamwe mu banyarwanda barashinja uburiganya uwabinjije mu kimina cya baringa akabarya akayabo-IKIGANIRO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/09/2017 20:20
11


Bamwe mu banyarwanda baba ku mugabane wa Amerika baratangaza ko bariganyijwe n’uwitwa Hanyurwimfura Josette akabarya akayabo ababwira ko azabungukira, nyamara ngo iyo hagize umusaba ibyo yabijeje ahita amwuka inabi.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Zawadi Mukeshimana uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yahaye Hanyurwimfura Josette ibihumbi 4 by’amadorali ya Amerika kugira ngo amushyire muri icyo kimina. Zawadi Mukeshimana avuga ko nyuma yaje kubona ko ari ubutekamitwe bitewe nuko ibyari mu masezerano bitubahirijwe. Abandi baduhaye amakuru bavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 ari bwo Hanyurwimfura Josette uba muri Canada yabinjije mu kimina cye ababwira ko umuntu umwe agomba gutanga $1000 akinjizamo n’abandi bantu, nyuma y’ibyumweru bine akamuha $8000.

Nkuko bitangazwa na Zirimwabagabo Jospin nawe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko bijya gutangira ngo Josette n'abambari be batuye muri Amerika, batangiye bavuga ko bafite umuryango ushaka guteza imbere abanyafrika baba muri Diaspora bakabikora bagendeye kuri Israel,Abarabu n'Abahinde uburyo bishyira hamwe bagashyigikirana bagatezanya imbere. Batangiye ngo kwaka abantu $1000 bakabizeza ko bazabaha $8000. Aragira ati: "Abantu batangiye gutanga ayo mafaranga, bambuye abantu benshi cyane barenga 500 bo muri Amerika, Canada na Australia ku buryo n'iyi mishinga yabo bavuga ko bamaze kuyigeza mu Rwanda. Josette n'umugabo we Serge Kabayiza bayogoje abantu mu buryo buteye ubwoba ku buryo ubu abantu bari mu bibazo bikomeye cyane."

UMVA HANO ZIRIMWABAGABO AVUGA KU BURIGANYA ASHINJA JOSETTE

Hanyurwimfura Josette utuye muri Canada ngo yababwiraga ko umuntu watanze $1000 naramuka azanye muri icyo kimina cye abantu babiri nabo bakazana abandi babiri, wa wundi wa mbere ngo azahabwa $8000. Bamwe mu banyarwanda baba muri Amerika muri Leta zitandukanye ngo binjiye muri icyo kimina ndetse banahamagarira abandi kujyamo kugira ngo bahabwe $8000, gusa byaje kurangira uyu Josette ngo abateye utwatsi ntiyabaha amadorali yabijeje nkuko babitangarije Inyarwanda.com. 

Ikindi ngo cyabaga kiri mu masezerano bagiranaga na Josette n’abo bafatanyije ari bo Kampire Francoise, Imfura Jeanine na Kayitesi Vestine nuko iyo wabaga watanze $1000 ariko ntubashe kwinjiza abandi bantu kugira ngo uhite uhabwa $8000, ngo Josette yari yarabijeje ko uwo muntu azahita asubizwa amafaranga ye yose uko ari $1000. Ibi nabyo ngo ntabwo byubahirijwe kuko abashinja uburiganya uyu Josette bavuga ko bamwatse amafaranga yabo bamuhaye binjira mu kimina cye, abatera utwatsi abagira abasazi ndetse ngo hari n’abo yabwiye ngo nibashaka bazajye kumurega ngo amafaranga ntiyayabatse ku ngufu. Kuri ubu rero amakuru ahari nuko ngo bamaze kumurega mu nzego zibishinzwe ndetse iperereza rikaba ririmo gukorwa.

Umwe mu baganiriye na Inyarwanda.com yaburiye abandi baba bataragerwaho n’icyo we yita ubutekamitwe, abasaba ko batakwinjira muri iki kimina kuko ibyo Josette yizeza abantu ngo atabishyira mu ngiro bakaba barabibonye nk’ubutekamitwe. Yasabye by’umwihariko abanyarwanda baba mu Rwanda kutizera iki kimina na cyane ko ngo hari amakuru avuga ko abagitangije muri Amerika, baba bafite gahunda zo kugitangiza no mu Rwanda. Umwe mu bo twaganiriye yavuze ko kugeza ubu uburiganya bakorewe bwateje amakimbirane mu ngo za bamwe ndetse ngo hari n’abarimo kuregana mu buyobozi no mu nsengero. Yagize ati:

Ikibabaje nuko hari abantu batazi ko ibyo bintu ari ubwesikoro (ubutekamitwe) bakaba bakijyamo. Ni ukubamaganira kure n’abashakaga kujyamo bakabireka batarabarya amafaranga yabo n’ikibazo gikomeye. Nubwo ayacu bayariye ariko basi twasevinga abatari bajyamo numvise ngo no mu Rwanda ubwo bwesikoro bwarahageze. Nukuri twahuye n'akaga gakomeye ubu hari abarimo bararega bagenzi babo mu nsengero abandi barimo kubipfa n’abagabo babo ingo zirimo gusenyuka abari inshuti baratandukanye,kandi ikibabaje nuko abo batekamutwe batwigamba hejuru ngo ntacyo tuzabatwara, ubwo abatarabamenya barakinjira muri game yabo.  Baramenye ntibajye kwiba abanyarwanda ni nayo mpamvu abantu bagomba kumenya ibyo bintu ko ari ibiwani ntibabijyemo pe. Ayo bibye abantu b'inaha (muri Amerika) arahagije batware ayo mbese icyo dushaka ahanini ni ukuburira abantu bakamenya ko ibyo bintu ari fake (bitizewe).

Josette

Josette hamwe n'umugabo we bombi barashinjwa gutangiza ikimina cya baringa

Undi yagize ati: "Abo ni bo badukozeho cyane ko turi kumwe nabo ni bo umuyobozi wabo yamenyesheje bwa mbere nabo babikwiza abari hano muri Amerika kandi uwitwa Kampire Francoise yashyizemo umuntu wabo uba mu Rwanda hari mugenzi wanjye bafatiriye ibihumbi bye bitatu by'amadorali ya Amerika babyohereza mu Rwanda. Undi yunzemo ati: Uwavuga ibya Josette ntawabivamo kuko abo yatwaye amafaranga ni benshi cyane muri Amerika na Canada. Dufite ama receipts y'ayo twagiye twohereza n'ama confirmations yayo ko yayabonye.  (…..) Nyirabayazana yitwa Hanyurwimfura Josette aba muri Canada mu mujyi wa Toronto. Hanyuma abo bandi bafatanyije ubutekamitwe baba muri Amerika muri Colorado. Yizezaga abantu ko ushyiramo 1000$ ukazana abantu 2 ukabona 8000$ mu byumweru 4. Business nako (ubutekamitwe) ni ukuvuga ko bumaze amezi 7. Yaratubwiraga ngo nujyamo ukumva utazategereza igihe cyo gufata ya mafaranga yawe wenda uyashatse byihutirwa ko bazajya bagusubiza ayo washyizemo ukagenda ariko ibeshye uyabaze baragutuka ukicuza icyatumye uyabaka."

Hari uwatanze $1000 biramuhira bamuha $7000 ariko magingo aya ni umwe mu bari kuvumira ku gahera iki kimina

Nubwo hari abavuga ko bariwe amafaranga yabo bagatanga $1000 ntibagire n’idorali rimwe bahabwa, hari uwatangarije Inyarwanda.com ko yatanze $1000, yinjiza abandi bantu, nyuma ahabwa $7000, gusa kuva akiyahabwa ngo bamusabye kuyatanga nayo kugira ngo yungukirwe menshi cyane, abikoze ahita ahomba n’ayo bari bamuhaye, asabye ko bamugaruza nibura $1000 cye barakimwima. Uyu munyarwandakazi wadusabye ko amazina ye tuyagira ibanga, yagize ati:  

Maze ukwezi n’igice ninjiye (mu kimina), ni bwo nanjye nagezweho bampaye $7000 maze bangira inama yuko ninsubizamo amazina nzunguka kurushaho nyuma yo guhabwa ni bwo nagerageje kubwira n’abandi ngo ntibatangwe uwo mugisha maze uwo mbwiye ko ndimo kuyafata akemera nawe akabijyamo hinjiye benshi kandi n’abandi iyo bahabwaga hahitaga hinjira benshi. Ikindi washoboraga guha cyangwa guhabwa n’uwo muturanye cyangwa wa kure cyangwa umuzi utanamuzi kuko amafaranga yacaga kuri Bank bakayohereza kuri account yawe. Ayo bampaye yose nayasubijemo ngirango ni bwo nzunguka ariko nta yandi nabonye gusa abo ninjije bamwe nta n’igihumbi babonye.

UMVA HANO UMWE MU BAHAYE JOSETTE AMAFARANGA

Umunyarwandakazi uba muri Arizona utifuje ko dutangaza amazina ye yagize ati: Uwo mugore Josette yatangiranye n’uwitwa Imfura Jeanine utuye muri Colorado ni umunyarwanda bari baziranye natwe turamuzi.  Maze Jeanine yahise abibwira uwitwa Kampire Francoise nawe abibwira nyina wabo witwa Kayitesi Vestine bose baraturanye muri Colorado. Batangiye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka Josette avuye mu Rwanda. Abo uko ari batatu bahise bahamagara bamwe baziranye bababwira uko bikora nanjye mpamagarwa na Kampire ambwira iby’icyo kimina ndabyumva numva ni bizima ariko bari bafite ibanga bibitseho ry’uko bazarya abantu amafaranga ntitubimenye. Dore uko bavugaga. Njyewe nabimenye mu kwa gatatu ndinjira, ninjiza benshi nabo binjiza abandi.

Nagira ngo mbabwire uko banyemeje maze nanjye nemeza abandi, nuko twisanga mu bibazo. Barambwiye ngo urinjira muri game maze utange $1000 maze uzane babiri nabo bazane abandi babiri ni ukuvuga ngo inyuma yawe nihinjira abantu 8 urahabwa $8000. Nukuvuga ngo umuntu izina rye ryazamurwaga n’abari inyuma ye maze uko umuntu wese yinjiraga yasabwaga gushaka abantu babiri kugira ngo nabo bashake abandi maze agerweho. Byafashe intera ndende abantu buri wese abwira mugenzi we. Nukuvuga ngo bariya bantu bakorananga baba Colorado bari bafite umurongo bahuriraho bagakora inama kenshi wababazaga ibibazo bakavuga ngo reka babaze Josette bari kumwe mu nama. Bararebaga bakabona nta kuntu abantu babyumva batabonye ko hari uwayafashe ($8000).Bagasohora amazina y'abafata bamwe, ugasanga ubazi ubwo benshi bakemera.

Iki kibazo bakigejeje mu butabera

Nubwo batigeze badutangariza urukiko baba bagejejemo iki kibazo, aba banyarwanda barimo Zawadi Mukeshimana babwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko bamaze kurega Josette mu butabera. Umwe yagize ati:  "Imbere y’ubutabera abantu babigejejemo benshi ahubwo muri leta zitandukanye gusa nyirabayazana ntari muri Amerika atuye Canada aho rero bikagoranamo ariko ngo nabo muri Canada bariwe ayabo bagiye mu butegetsi."

Josette ngo ajya abwira abamwishyuza ko ari injiji zitazi business

Undi munyarwandakazi yagize ati: Njye nashyizemo abantu 5 twese hamwe ni 6,000$. Ntuye muri Phoenix, Arizona USA. Njye Josette yambwiye ko harimo abantu barenze 500. Nkanjye ninjije baramukazi banjye babiri umwe turaturanye undi aba mu yindi state nawe yinjiza benshi ninjije abantu bari mu ma state atandukanye arimo; Arizona, California, North Dakota na Idaho, abo bose niko bagiye binjiza abandi. Naramubajije uwo mugore wabitangiye ariwe Josette nti ese ntashoboye kubona abantu banjya inyuma uzansubiza amafranga yanjye ? Ati cyane rwose. Nyuma rero ni bwo yatangiye kwanga kwitaba telephone naho ayifatiye akavuga ko abanyafrika turi injiji tudasobanukiwe na business uko ikora. Yanga kuyadusubiza n’ubu abantu benshi babuze amafaranga yabo.

Nubwo bavuga ko Josette bamuhaga $1000 ngo nta nyemezabwishyu yabahaga

"Ntanyemezabwishyu yatangaga ahubwo yaguhaga amazina na numero de compte y'uwo uri buhe hanyuma warangiza kuyamwoherereza ukamufotorera facture kuri WhatsApp nuko byakorwaga. Inama twatanga nuko barekeraho kwiba amafaranga y’abantu bakajya barya macye bakoreye kandi bakareka ubutekamutwe kuko atari indangagaciro nziza. Ikindi twababwira nuko amarira barimo kuriza abantu adashobora kubaha amahoro. Aho baboneye ko bahemutse ntibitaba telefone z’abantu ntanasubize messages."

Ese muri iki kimina barimo n’abazungu?

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati: Abazungu ntabarimo kuko nashatse gushyiramo umuzungu w’inshuti yacu nawe yari buzane bene wabo maze abo badamu ba Colorado bambwira ko bagomba kubaza Josette bambwira ko bitemewe kuko nta misoro itangwa abazungu babafatisha ngo sinibeshye mbinjiza. Kandi nari namaze kubibabwira we n’umudamu we gusa nyuma ndabarimanganya mbabwira ko mbona bidasobanutse ariko babanje kumbuza ndanga ahubwo nkabasobanurira ukuntu ari bizima mbese twakozwe n’isoni biduteranya n’inshuti dutakaza icyizere mu bantu. Abazungu bari kwemera gute kuza muri iki kimina kandi ari bintu bya frode? kuko abazungu baba bashaka ibintu biciye mu mucyo byishyuriwe n’imisoro. Abazungu dukorana narababwiye, nuko barambwira bati turunva bidasobanutse kubera ko nta office ntana website bafite,  hanyuma baravuga bati nibayaguha ($8000) n'abo bandi washyizemo uzatubwire.

Josette ngo baramureze, ubu hari gukorwa iperereza

Umwe mu bashinja Josette uburiganya, yagize ati: "Urebye yadutetseho umutwe kuri telephone arigisha birarya. Twaramureze ariko baracyakora investigation (iperereza). Badukoze agakino pe hari ukuntu abantu bajyaga biba abantu Nyabugogo umuntu yabaga afite amakarita akakubwira ati nushyiraho bitanu urabona icumi nushyiraho icumi urabona makumyabiri noneho hakaza abantu kandi bari kumwe na wa wundi urimo kuvuga ibyo bagashyiraho kandi bakorana ntubimenye bagashyiraho bijijisha kumbe bari hamwe nawe rero wabona abandi bashyizeho utwawe bakaturya mbona ari byo Josette yadukoze n’ibyegera bye."

Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Josette Hanyurwimfura ariko ntibyadukundira kuko atigeze yitaba terefone ye igendanwa ndetse ntiyanasubije ubutumwa bugufi twamwoherereje. Igihe yazabonekera, twazabatangariza icyo avuga kuri aba bantu bashinja uburiganya no kubinjiza mu kimina cya baringa. Kampire Francoise bivugwa ko ari umwe mu bakorana bya hafi na Josette ndetse ngo akaba ari umwe mu bantu b'imbere muri icyo kimina. Kampire yanze kugira amakuru atangariza Inyarwanda.com avuga ko amakuru twazayabaza abaduhaye ayo makuru turi kubabaza. Yagize ati; "None unshakaho amakuru, ntayo nguhaye, abayaguhaye bazayarangize"

UMVA HANO ZIRIMWABAGABO AVUGA KU BURIGANYA ASHINJA JOSETTE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Justin 6 years ago
    Mwabantu mwe mwishinjya uwo muntu ubwambuzi.. kuko amafaranga ntiyayashiraga kuri account ye. Uko bimeze abantu baraherezanaga. Noneho wagerwaho bakaguha nawe. Watangaga 1000$ ukazabona 8.000$ pfite mubyara wanjye wabigiyemo bamuhereza inshuro enye. Gusa ashizemo ubwagatanu ntayo yabonye kuko nyuma yuko reta ibimenye byahise bihagarara. Kadi uwabishinze ntiyari kugenda asubiza buri wese amafaranga ye atariwe wayariye. Ikinimba nticyemewe muri America nuburayi kuko Ni nka bank yabaringa itishura imisoro. Mwinjya munjya mubintu mubizi nimumara ngo mwigarike umuntu igihe bidaciyemo. Kuko mwarimusazwe muziko bitemewe
  • Muhanga amiba6 years ago
    Josette kuva kera Ni umubingwa hahahah Ahubwo we numugabo we uburyo bageze Canada mubimenye mwahita mubakurira ingofero mumajyanga.bamaze imyaka myinshi muri Ethiopia biyita impunzi zabacongomana,.... Ubwo rero bafite experience mubintu byamanyanga!nagatangaye ukuntu aza murwanda kenshi hahaha
  • Nyirabahire Jeannine6 years ago
    Josette Ni danger hahahah!!!Ahubwo yahinduye nizina kera yitwaga nyirabahire Josette none ndabona yariyise hanyurwimfura hahahahah!!!gusa birababaje pe,arimo gusebya abanyarwanda,.. ...ukuntu kwiga bwari byaramunaniye kumbi afite Indi mpano yari yibitsiho
  • The16 years ago
    Mwe murarira mutazi ibyo badukoreye Texas baza bona ndahamagara ntibamfate gusa inkiko zo zirimo
  • Ibintu 6 years ago
    Muzi gusebanya gusa.
  • joe6 years ago
    umunyarwanda yaravuze ati:ibyabapfu biribwa nabapfumu!!
  • Jacques Kamanzi6 years ago
    Uwo mutekamutwe afite abandi benshi bakorana muri Canada na America. Muri Canada hari uwitwa Solange Nyampinga, muri America hakaba abitwa Bertin na Winnie batuye Houston, Texas. Aba bantu bambuye abantu benshi cyane, amafaranga atagira ingano pe. Hari group chat bari barakoze iriho abantu barenga 400 bose bahombye. Uko aba bantu bari muriyi nkuru babisobanuye nibyo rwose ntakintu nakimwe babeshye cyangwa bakabije. Ubu abantu barabahamagara ntanumwe ujya witaba telephone. Kandi byagaragaye yuko ayo mafranga bayariye hagati yabo bonyine n'abandi bantu bacyeya bakoranaga batarenze 10. Muri America niho hatanze abantu benshi cyane bayaha Bertin na Winnie batuye mumugi wa Houston, Texas. Ubu abantu bahombye amafranga yabo bararira ayo kwarika.
  • Dede6 years ago
    Josette numwambuzi ukomeye cyanee, afite ibyaha byishi kuko ububyamenyekanye koya beshe,urwego rwabinjira, nabasohoka rwo muri canada,yabesheko arumu congoman,byose byamenyekanye kdi nicyaha gihanwa na mategeko,ubwambuzi bushukana yakoze hamwe nabafatanya cyaha be,justin witubesha ntawayafashe kuko birazwi hose
  • Kwitonda6 years ago
    Abantu kuki bakunda iby'ubuntu bagakabya?! ni gute wakumva ko utanga 1000 ukabona 8000 ntacyo wacuruje?! na Bill Gates ayo mafaranga ntabwo ayunguka! Kuki mudashaka kubona amafaranga avuye mu cyuya cyanyu mugashaka kumva ko hari magicien uzayabatuburira. Josette komereza aho ujijure indangare ...
  • Uwitonze saadi6 years ago
    Umva justin ufatanyije nabajura ngo aravuga ntasoni nyine nuko mwayajyaga ndashimwe ko urikubisobanira uko mwayajyaga urakoze
  • Rwibasiraa4236 years ago
    Even in Ethiopia bari murubwo buzima biba bateka imitwe bahindura amazina kugirango bibe ingeso zabo so izubu core ko bashakanye bahuje ngiyi numero ndi Ghana Accra 00233545500012





Inyarwanda BACKGROUND