Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC avuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) iyo habaye ikibazo babogamira ku ruhande rumwe bitwaje ngo hatagira ikipe iva muri shampiyona.
Ibi yabitangarije abanyamakuru nyuma y’iminota 27’ APR FC yakinnyemo na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeli 2017 hasozwa umukino watangiriye i Rubavu hagakinwa iminota 63’ mbere yuko umuriro ubura. Ubwo umunyamakuru yari amubajije isomo akuye mu kuba atsinzwe inshuro ebyiri ku mikino y’ibikombe, agatsindwa na Rayon Sports umukeba w’ibihe byose, Jimmy Mulisa yatangiye avuga ko isomo arikuye kuri FERWAFA.
“Isomo binsigiye ngira ngo navuga yuko ni ku kigo cya FERWAFA. FERWAFA nk’ikigo, ibi nabyo bigaragaza ko ubudahangarwa bwabo budakomeye. Hari ahantu bigera ugasanga bafashe umwanzuro kugira ngo bafashe ikipe imwe ngo nuko yazava muri shampiyona ugasanga bimeze gutya na gutya”. Jimmy Mulisa
Mulisa kandi avuga ko kuba FERWAFA hari imyanzuro ishyiraho umukono hadakurikijwe amategeko nabyo biteye ikibazo kuko ibyabaye ku mukino wa Super Cup 2017 bishobora no kuzaba muri shampiyona nyamara nta tegeko ribirebaho.
“Uyu munsi ugasanga ntabwo bakurikije amategeko. Uyu munsi ujya kumva ngo tugiye gukurikiza amategeko ya FERWAFA, ejo bundi ukumva ngo tugiye gukurikiza amategeko ya FIFA. Njyewe numva ibyo byose nka FERWAFA iyobora umupira igomba kubikemura wasanga nk’ibi byabaye bishobora kongera kubaho muri shampiyona”. Jimmy Mulisa.
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC avuga ko byaba byiza amategeko agiye ajyaho mbere
Jimmy Mulisa kandi avuga ko n’uburyo Rayon Sports yahawe igikombe cy’Agaciro Development hitabajwe tombola atari ibintu abantu bashima ahubwo ko hakagiye hashyirwaho amategeko akaba ari aho abantu bayazi nyuma haba ikibazo akubahirizwa.
Ikipe ya APR FC yatsinzwe igitego 1-0 ku mukino wasozaga irushanwa ry’Agaciro nyuma iza gutombola nabi bageze ku gikombe kuko banganyaga amanota na Rayon Sports. APR kandi yongeye gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino wa Super Cup 2017 bayitwara igikombe.
Ikipe ya APR FC yasoje ku mwanya wa Gatatu (3) muri shampiyona 2016-2017, kuri ubu iratangira iya 2017-2018 kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeli 2017 ikina na Sunrise FC kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’). Rayon Sports izakira AS Kigali ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017 kuri sitade ya Kigali saa cyenda n'igice (15h30').
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC
TANGA IGITECYEREZO