RFL
Kigali

Tekno Miles uherutse gutaramira i Kigali byatahuwe ko hari amafaranga atishyuwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/09/2017 9:54
0


Tariki 10 Nzeli 2017 ni bwo Tekno Miles wo muri Nigeria yataramiye i Kigali akora igitaramo cyabereye muri Camp Kigali, icyakora nyuma y’iminsi itari mike iki gitaramo kirangiye byatahuwe ko hari amafaranga atishyuwe.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane muri Nigeria ubwo yataramiraga mu Rwanda yarinze asubira iwabo hari amafaranga adahawe nubwo nawe hari ingingo ziri mu masezerano yagiye yica nkuko biva imbere mu bari bamutumiye bityo ngo ayo batamwishyuye byari mu rwego rwo kwiyishyura igihombo yabateje ubwo yicaga amasezerano nkana.

Ibi bije nyuma yaho uyu muhanzi yaje mu Rwanda agakora igitaramo tariki 10 Nzeli 2017, icyakora urugendo rwe ruza mu Rwanda rukaba rwarajemo ibibazo byinshi cyane ko byabaye ngombwa ko we n’itsinda ry’abantu bari bamuherekeje bahindurirwa amatike y’indege inshuro zirenga eshatu, aya matike y’indege n’ibindi byagiye byangirika bitewe no kwica gahunda k’uyu muhanzi ngo biri mu byatumye amafaranga bari bamusigayemo afatirwa kugira ngo hishyurwe igihombo batejwe no kwica gahunda k’uyu musore.

Kuza igicuku, guhindagurika ku ngendo za Tekno n'ikipe ye bimwe mu byatumye hari amafaranga adahabwa

Nkuko bikubiye mu kiganiro kirekire umwe mu bajyanama wa Tekno yagiranye n’umujyanama wa RunTown wari mu Rwanda mu minsi ishize, abateguye iki gitaramo ngo basigayemo Tekno amadorali ya Amerika asaga ibihumbi cumi na birindwi na Magana atanu (17500USD) aya arenga miliyoni cumi n’enye y’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo ntawahamya ko ari ukuri biravugwa ko muri 35000USD yagombaga guhabwa uyu muhanzi yasigawemo 17500USD

Muri iki kiganiro kirekire Inyarwanda.com ifitiye kopi umwe mu bajyanama ba Tekno uzwi nka Chini yarimo aganyira umujyanama wa RunTown Sam Desalu ibyamubayeho ubwo umuhanzi we aheruka mu Rwanda amumenyesha ko yamburiwe i Kigali, bityo akamusaba kumubonera uburyo yahura n'abashinzwe umutekano mu Rwanda. Uyu mujyanama wa Run Town, Sam yatunguwe nuko Tekno yemeye kujya ku rubyiniro adahawe amafaranga yose yagombaga guhabwa gusa amwemerera kumufasha kumubonera byinshi yamusabaga.

Nubwo hari ibitaragenze neza uyu muhanzi yataramiye abari bitabiriye iki gitaramo cya My 250 Concert

Twifuje kuvugana n'abari batumiye uyu muhanzi Tekno gusa ntibyakunda ko batuvugisha kuri iki kibazo , ariko nanone iyo uganiriye nabo ku ruhande usanga icyateye kutishyura uyu muhanzi wo muri Nigeria ari uko nawe hari amasezerano yishe yanabateje igihombo. Mu byo atubahirije harimo kuba yaragiye ahindura gahunda buri munota bigatuma nabo bamuhinduriza amatike y’indege we n’ikipe bari bari kumwe.

Ikindi gihombo batangaza ko batejwe n’uyu muhanzi nubwo nta n'umwe wemera kuba yabitangaza kuri camera ngo ni uko hari abafana batabashije kwitabira kubera kugira impungenge ko uyu muhanzi atakibashije kuza mu Rwanda na cyane ko yageze mu Rwanda acyererewe cyane dore ko yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe saa moya z’umugoroba, nyamara aha hakaba hari hashize isaha igitaramo gitangiye. Nkuko twabitangarijwe n'umwe mu batumiye uyu muhanzi utifuje ko dutangaza amazina ye ngo ntibari kwishyura amafaranga yose uyu muhanzi nyamara we atarigeze yubahiriza amasezerano.

REBA TEKNO UBWO YATARAMIRAGA I KIGALI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND