RFL
Kigali

AS Kigali yihimuye kuri Rambura FC iyinyagira itababarira-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/09/2017 9:34
0

Ikipe ya AS Kigali Women Football Club yanyagiye Rambura FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wakinirwaga ku kibuga cya sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeli 2017.

AS Kigali WFC yakinnye uyu mukino nyuma yo kuba mu mpera z’icyumweru gishize yarakozwe mu jisho na Scandinavia WFC ibatsinda ibitego 2-0 kuri sitade Umuganda kuwa 23 Nzeli 2017.

Uwamahoro Marie Claire ni we wafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 8’ w’umukino. Nyuma Ntibagwira Libelle nawe yaje kubonamo icye gitego mbere yuko Uwimana Nothia atera umupira ateye izamu umugongo akaboneza mu izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka bamaze gushyitsa ibitego 4-0 kuko Niyomugaba Sophie yabanje gusigamo kimwe mbere yuko aza gutsinda agashinguracumu ku munota wa 68’ w’umukino.

Mbarushimana Shaban umutoza mukuru w'ikipe ya AS Kigali WFC yari yakoze igisa no gukinisha ikipe ya kabiri kuko abakinnyi barimo Iradukunda Callixte ufite ibitego byinshi muri shampiyona (19) ntabwo yari yakinnye uyu mukino cyo kimwe n'umunyezamu wa mbere, Nyirabashyitsi Judith wari waruhukijwe. Abandi bakinnyi basanzwe mu ikipe ya mbere batakinnye ni Jeannette Mukeshimana bita Kana-Gato, Dudja Umwariwase, Saida Ntagisanimana na Rehema Uwizeyimana.

Mu gusimbuza, Mbarushimana yakuyemo Kayitesi Alodie bita Fekenya ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo ashyiramo Ayingeneye Clementine (4), Uwimana Nothia yasimbuwe na Nyiramwiza Marthe (7) naho Ntibagwira Libelle asimburwa na Aline Yankurije (15).

Kuri ubu, AS Kigali isigaje imikino ibiri y’ibirarane kugira ngo isoze imikino ya shampiyona. Umukino wa mbere igomba kuwukina na Bugesera WFC kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2017 i Bugesera mbere yuko bazaba bakira Les Lionnes WFC kuri sitade ya Kigali mu mukino bazakina basoza biteganyijwe ko bazanahererwamo igikombe cya shampiyona.

AS Kigali ubu ifite amanota 36 ahwanye n’imikino 12 bamaze gukina mu gihe Rambura WFC ifite amanota 20 mu mikino 14 imaze gukina. Bugesera WFC iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 13 mu mikino 12 bamaze gukina dore ko umukino ubanza AS Kigali yabatsinze ibitego 7-0 i Kigali.

Mu cyiciro cya kabiri hamaze kuzamuka Scandinavia WFC kuko yatwaye igikombe itsinze imikino 11 muri 12 bakinnye kuko ari amakipe arindwi (7). Iyi kipe iheruka guha ubutumwa AS Kigali, yazamukanye na AS Kabuye yo yabaye iya kabiri itsinze imikino umunani (8) muri 12 bakinnye bakanganya umwe (1), ikaba ifite amanota 25.

Gakenke WFC na Nyagatare WFC zigomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko amanota zifite mu cyiciro cya mbere adahagije. Gakenke WFC ifite amanota atandatu ku mwanya wa karindwi (7) naho Nyagatare WFC ifite inota rimwe (1) ku mwanya wa nyuma.

AS Kigali XI:Uwizeyimana Helene (GK, 21), Kayitesi Alodie 2, Uwanyirigira Afa 6, Mukamana Clementine 5, Umwizerwa Angelique 14, Kalimba Alice (18, C), Niyomugaba Sophie 8, Uwimana Nothie 16, Ntibagwira Libelle 9, Uwamahoro Marie Claire 10 na Florence Imanizabayo 12.

Rambura WFC XI:Belancille Uwisezerano (GK, 1), Mukamana Belancille 7, Adelphine Dushimiyimana 5, Murorunkwere Claudine (C, 8), Nyabakina Jacqueline 12, Niyigena Rehema 15, Nishimirwe Madelena 2, Mediatrice Uwizeyimana 13, Marie Grace Uwimana 4, Niyonsenga Seraphine 9 na Marie Claire Uwineza 14.

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro

Komiseri w'umukino aserukana amakipe

Komiseri w'umukino aserukana amakipe

Kalimba Alice kapiteni wa As Kigali imbere y'ingabo ze

Kalimba Alice kapiteni wa As Kigali imbere y'ingabo ze

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Mukashema Console umutoza mukuru wa Rambura WFC

Mukashema Console umutoza mukuru wa Rambura WFC

Rambura XI

Rambura XI

AS Kigali WFC XI

AS Kigali WFC XI

Abasimbura ba AS Kigali

Abasimbura ba AS Kigali

Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali n'abo bafatanya

Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali n'abo bafatanya

Rambura WFC yari yizigamye abasimbura batatu muri barindwi baba bateganywa n'amategeko

Rambura WFC yari yizigamye abasimbura batatu muri barindwi baba bateganywa n'amategeko

Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali atangira akazi ko gutanga amabwiriza

Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali atangira akazi ko gutanga amabwiriza

Umukino watangiye AS Kigali isatira

Umukino watangiye AS Kigali isatira 

AS Kigali

Rambura WFC yihanganyen iminota 7'

Rambura WFC yihanganye iminota 7'

Uwamahoro Marie Claire amaze kuyivumba igitego

Uwamahoro Marie Claire amaze kuyivumba igitego

Uwimana Nothie (16) amushimira

Uwimana Nothie (16) amushimira 

Kalimba Alice kapiteni wa As Kigali  yatanze umupira umwe wavuyemo igitego cyatsinzwe na Niyomugaba Sophie

Kalimba Alice kapiteni wa As Kigali yatanze umupira umwe wavuyemo igitego cyatsinzwe na Niyomugaba Sophie 

Uwimana Nothie nawe yaje gutsinda igitego mu buryo bwitwa "Galinca"

Uwimana Nothie nawe yaje gutsinda igitego mu buryo bwitwa "Galinca"

Uwimana Nothiie ashimira bagenzi be bamufashije gutsinda igitego

Uwimana Nothiie ashimira bagenzi be bamufashije gutsinda igitego 

Kayitesi Alodie Fekenya (2) umwe bakinnyi beza bakina inyuma ahitwa kuri kabiri

Kayitesi Alodie Fekenya (2) umwe bakinnyi beza bakina inyuma ahitwa kuri kabiri

Kayitesi Alodie ashakisha umupira mu kirere

Kayitesi Alodie ashakisha umupira mu kirere

Kayitesi Alodie ashakisha umupira mu kirere

Kayitesi Alodie

Kayitesi Alodie ashorera umupira azamuka ku ruhande rw'iburyo

Murorunkwere Claudine kapiteni wa Rambura WFC ateruye umupira

Murorunkwere Claudine kapiteni wa Rambura WFC ateruye umupira

Kalimba Alice (18)  kapiteni wa As Kigali ashimira Niyomugaba Sophie  watsinze igitego cya kane

Kalimba Alice (18) kapiteni wa As Kigali ashimira Niyomugaba Sophie  watsinze igitego cya kane

Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali nubwo aba yabonye ibitego akomeza gucyaha abakinnyi ngo babyongere

Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali nubwo aba yabonye ibitego akomeza gucyaha abakinnyi ngo babyongere

Imibare yaranze igice cya mbere ku mpande zombi

Imibare yaranze igice cya mbere ku mpande zombi

Mbere yuko batera coup franc

Mbere yuko batera coup franc

Umukino urangiye

Umukino urangiye

AMAFOTO: Saddam MIHIGO

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND