RFL
Kigali

Seyi Shey wakozwe ku mutima n’ibyo yabonye mu Rwanda yahaye inama abahanzi nyarwanda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/09/2017 17:34
1


Deborah Oluwaseyi Joshua uzwi nka Seyi Shey yaje mu Rwanda aho azatarama muri Kigali Jazz Junction, yatangaje ko ari iby’agaciro cyane kuri we kubasha gutaramira abanyarwanda bitewe n’uko yasanze u Rwanda n’abanyarwanda.



Kigali Jazz Junction izaba ku bufatanye na Airtel ndetse na Mutzig ikaba izabera muri Kigali Serena Hotel kuri uyu wa 5. Izahurirwamo na Seyi Shey wanizaniye band izamufasha, Charly na Nina ndetse na Neptunez Band.

KJJ

Charly & Nina bazifatanya na Seyi Shey mu gususurutsa abantu mu muziki wa live muri Kigali Jazz Junction

Seyi Shay yavukiye mu Bwongereza ku babyeyi b’abanyanijeriya, yahoze mu itsinda ryo mu Bwongereza ryitwaga From Above ryari rigizwe n’abakobwa 5 Matthew Knowles, umubyeyi wa Beyonce akaba ari we wari umujyanama w’iri tsinda. Aho iri tsinda risenyukiye Seyi Shey yakomeje umuziki ndetse ubu afite inzu ye y’umuziki (Label) ari nayo abarizwamo. Yagiye akora ibitaramo ahuriyemo n’abahanzi bakomeye nka Beyonce, Rick Ross, Mary J Bridge, Chris Brown, Ne-Yo n’abandi benshi.

KJJ

Remy utegura Kigali Jazz Junction asobanura uko bizaba byifashe kuwa 5

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Sey Shey yatangaje ko akigera mu Rwanda yishimiye umutuzo n’urukundo abanyarwanda bafite nyuma y’ibyabaye muri 1994 muri Jenoside yakorewe abatutsi. Yagize ati:

Ibintu byababayeho ni indengakamere ku buryo byandenze ubwo nari ku Rwibutso, sinanarangije gusura hose, sinabibashije. Uburyo mwunze ubumwe, mugakora ibintu byose nk’ibisanzwe nyuma y’ariya mateka ni ikintu cyankoze ku mutima ku buryo narushijeho kumva ari iby’agaciro kuba nzataramira abanyarwanda.

KJJ

Seyi Shey atewe ishema no kuzataramira abanyarwanda

Yanavuze ko afite inshuti muri Nijeriya yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yari yaramusangije ibyo yaciyemo akumva ni ibintu bibabaje kandi bitoroshye ariko ngo ageze ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi yasanze bitandukanye cyane n’uko yabitekerezaga kuko yasanze birenze kamere muntu.

Ni iki abanyarwanda bategereza kuri Sey Shey?

Azatarama kuri uyu wa 5 muri Kigali Jazz Junction, yatangaje ko kuva yatangira umuziki yimenyereje kuririmba mu buryo bw’umwimerere ku buryo abantu bazaza muri Kigali Jazz Junction bakwiye kwitegura umuziki mwiza kandi w’umwimerere. Iki gitaramo azagihuriramo na Charly&Nina nabo bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunda umuziki mu Rwanda.

Sey Shey yagiriye inama abahanzi bo mu Rwanda

Nk’umuhanzi umaze kugira byinshi abona mu rwego mpuzamahanga, hari byinshi abahanzi bo mu Rwanda bamwigiraho. Abajijwe icyo yabwira abahanzi nyarwanda kugira ngo bagere ku rwego umuziki wa Nijeriya uriho yagize ati;

Icyo nababwira ni uko burya umuziki utarenga iwanyu utagezweho. Nibagende bashakishe abandi bahanzi, basohore amafaranga, bajye muri Afurika y’Epfo, Afurika y’Uburengerazuba, hose bagereyo bakorana indirimbo n’abahanzi baho. Niko muri Nijeriya babigenza, bahora bagenda bashakisha abahanzi hirya no hino. Iyo ukoranye indirimbo n’umuhanzi wo mu kindi gihugu ni bwo abantu baho nabo bakumenya, nibabikora bazagera kure.

Abajijwe niba adateganya gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda, Sey Shey yavuze ko ubu ari umufana mushya wa Charly & Nina ndetse ngo bazareba ibishoboka kugira ngo bakorane indirimbo. Aba nabo bahise batangaza ko bakwishimira cyane kuba basinya muri label ya Sey Shey igihe ibiganiro byashoboka.

KJJ

Patricia Garuka ushizwe ikinyobwa cya Mutzig muri Bralirwa yishimiye aho Kigali Jazz Junction igeze

KJJ

Charly & Nina

KJJ

KJJ

Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro ari benshi

Amafoto: UDAHOGORA Vanessa Peace/ Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    mbega reka aba nya Nigeria bajye baza gusaka inkumi zacu ni mugihe hmmm mbega ikindi mwazambwiriye Nina akagabanya ibintu asiga ku munwa wagirango yariye ikiremve nabiriya bisatsi ko bimugira mubi kandi yari yifitiye aka beaute naturel





Inyarwanda BACKGROUND