Seyi Shey umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Nigeria ari mu Rwanda aho yaje kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction, uyu muhanzikazi yagiye gusura urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi aherekejwe na Charly na Nina abahanzikazi bo mu Rwanda bazafatanya gushimisha abantu muri iki gitaramo.
Ubwo bageraga ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uyu muhanzikazi wo muri Nigeria Seyi Shey yabanje kurizwa na Filime yeretswe irimo bumwe mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yazengurutswaga ibyumba binyuranye by’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Seyi Shey yananiwe kwihangana asohoka atarangije kuzenguruka hose ajya kwicara hanze.
Kutabasha kwihangana byaje no kuba kuri Nina waje guturika akarira ubwo yerekezaga ahashyinguye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubwo yari agiye gushyira indabo ku mva uyu muhanzikazi uzwi mu itsinda ahuriyeho na Charly yaturitse ararira biba ngombwa ko Seyi Shey ariwe umwihanganisha. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Seyi Shey wari ufite agahinda kenshi yatangaje ko ibyo yabonye byamubabaje, aha yahise atangaza ko yihanganishije abanyarwanda babuze ababo muri kiriya gihe.
REBA AMAFOTO:
Bakigera ku rwibutso rwa Jenoside ku GisoziBabanje gusobanurirwa amabwiriza Seyi Shey areba filime y'ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Basobanuririwe amateka y'u RwandaSeyi Shey yasohotse kwihangana byanze yiyicarira hanoNina wari utwaye indabo kugerayo byamunaniye araturika arariraBashyize indabo ku mvaNina kwihangana byamunaniye araturika ararira Bafashe ifoto y'urwibutso n'abakozi b'Urwibutso
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO