RFL
Kigali

Seyi Shey, Charly na Nina basuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/09/2017 13:14
1


Seyi Shey umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Nigeria ari mu Rwanda aho yaje kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction, uyu muhanzikazi yagiye gusura urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi aherekejwe na Charly na Nina abahanzikazi bo mu Rwanda bazafatanya gushimisha abantu muri iki gitaramo.



Ubwo bageraga ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uyu muhanzikazi wo muri Nigeria Seyi Shey yabanje kurizwa na Filime yeretswe irimo bumwe mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yazengurutswaga ibyumba binyuranye by’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Seyi Shey yananiwe kwihangana asohoka atarangije kuzenguruka hose ajya kwicara hanze.

Kutabasha kwihangana byaje no kuba kuri Nina waje guturika akarira ubwo yerekezaga ahashyinguye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubwo yari agiye gushyira indabo ku mva uyu muhanzikazi uzwi mu itsinda ahuriyeho na Charly yaturitse ararira biba ngombwa ko Seyi Shey ariwe umwihanganisha. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Seyi Shey wari ufite agahinda kenshi yatangaje ko ibyo yabonye byamubabaje, aha yahise atangaza ko yihanganishije abanyarwanda babuze ababo muri kiriya gihe.

REBA AMAFOTO:

seyi sheyiBakigera ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisoziseyi sheyiCharly na NinaBabanje gusobanurirwa amabwiriza seyi sheyiSeyi Shey areba filime y'ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Charly na Ninaseyi sheyiseyi sheyiseyi sheyiBasobanuririwe amateka y'u RwandaCharly na NinaCharly na Ninaseyi sheyiSeyi Shey yasohotse kwihangana byanze yiyicarira hanoseyi sheyiCharly na NinaNina wari utwaye indabo kugerayo byamunaniye araturika arariraCharly na Ninaseyi sheyiseyi sheyiseyi sheyiBashyize indabo ku mvaNinaNina kwihangana byamunaniye araturika ararira seyi sheyiseyi sheyiBafashe ifoto y'urwibutso n'abakozi b'Urwibutso

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kay6 years ago
    Niyihangane ntakundi tuzahora tubibuka kandi bari aheza mw'ijuru .mwakoze bakobwa beza gusura abacu baryaho kandi bari bafite ibitanda na za matelas n'amazu yabo uyu munsi bakaba baryamye aho namwe mwiboneye





Inyarwanda BACKGROUND