Schizophrenia ni indwara iteye inkeke muri iki gihe kuko ahanini ariyo yibasira abanyarwanda ku bwinshi kandi ikaba ikunze gufata benshi mu rubyiruko
Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi ndwara, benshi badasobanukiwe, Inyarwanda.com twegereye inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe Dr. BIZOZA atubwira ko iyi ndwara iri ku mwanya wa kabiri mu zo mu mutwe zibasira abanyarwanda ariko cyane abakiri bato.
Iyi ndwara ngo ifite aho ihuriye n’igicuri bitewe n’uko uyu muganga yemeza ko ari nk’igicuri kiba cyafashe intera ndende kuko ahanini ibimenyetso byazo bisa n’aho ari bimwe ariko bigatandukana aho iyi schizophrenie iba yarenze umuntu.
Ibimenyetso bya schizophrenia yarenze urugero ni ibi:
Kugira ihungabana rikabije
Kubona amashusho ateye ubwoba
Kumva amajwi ateye ubwoba
Gucanganyukirwa ku rwego rwo hejuru,
Kuyoberwa aho uri n’ibyo Urimo gukora,
Kwambara ubusa,
Kurya umwanda n’ibindi
Iyi ndwara ngo iyo igaragaye hakiri kare, bisaba ko umuntu yitabwaho ku buryo bukomeye aho aba agomba guhabwa imiti mu gihe kingana n’umwaka wose adasiba nyuma akabona gukira.
Iyo schizophrenia yageze ku rundi rwego rero ari ho agaragaza bya bimenyetso twavuze haruguru, ngo umurwayi nta cyizere cyo gukira burundu aba afite uretse guhora akurikiranwa akagabanirizwa ububabare mu buryo bumwe cyangwa ubundi, agafata imiti ubuzima bwe bwose, aha akaba ari naho iyi ndwara ibera ikibazo gikomeye ari nayo mpamvu abanyarwanda bakwiye kuyimenya bityo haba hari uyirwaye agafashwa kwivuza hakiri kare itaramurenga nkuko Dr.BIZOZA abisobanura.
Mu bigaragara ngo nta gifatwa nk’igitera iyi ndwara kiramenyekana ariko ngo n’uruhererekane rwo mu miryango bishobora kuyitera kunywa ibiyobyabwenge cyane no guhungabana bikagera ku rwego rwo hejuru ku buryo umuntu aba atakibasha kwigenzura. Mu gihe ufite umurwayi ugaragaza ibi bimenyetso, gerageza kumuvuza kugira ngo harebwe niba arwaye schizophrenia abashe gukurikiranwa hakiri kare bityo n’amahirwe yo gukira burundu yiyongere.
TANGA IGITECYEREZO