RFL
Kigali

Umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo za bamwe mu bahanzi nyarwanda arashinjwa kwica nyina

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/09/2017 15:06
1


Umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo za bamwe mu bahanzi nyarwanda arashinjwa kwica nyina. Uyu mukobwa agaragara mu mashusho y’indirimbo nka ‘Tukabyine’ ya Miss Jojo na Rafiki n'imwe mu ndirimbo za Riderman ndetse binavugwa ko yigeze gukundanaho na Bull Dogg.



Uyu mukobwa uzwi nka Samirah arashinjwa kwica nyina wari utuye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gitega mu kagari ka Gacyamo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeli 2017 ni bwo muri Kigali hatangajwe iyi nkuru yuko umukecuru w’imyaka 67 yitabye Imana, bikaba bikekwa ko yishwe n’umwana we nkuko byatangajwe n’abaturanye be.

Amakuru atangazwa n’abaturanye b’uyu mukecuru, bamwe bavuga ko yishwe n’umukobwa we uzwi nka Samirah, wamukubise inyundo abandi bakavuga ko yamukubise ingufuri, gusa abo mu muryango wa nyakwigendera bo bakaba bari kuvuga ko yishwe n’indwara y’umutima. Ku mugoroba w’uyu wa Mbere ni bwo uyu mukecuru yajyanwe mu bitaro bya CHUK, gusa biza kurangira yitabye Imana. 

Nkuko tubikesha Igihe, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yavuze ko polisi y'u Rwanda yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu mukecuru. Yagize ati “Tukibimenya twageze aho byabereye dusanga bamujyanye kwa muganga ariko ntitwari twamenya niba ari urupfu rutunguranye, urusanzwe cyagwa se urupfu rwaturutse ku gukubita no gukomeretsa byabayeho. Niyo mpamvu polisi yatangiye kubikoraho iperereza. Polisi yakomje itangaza ko hategerejwe ibisubizo bya muganga kugira ngo bamenye icyahitanye uwo mukecuru."

Hano bari bavanye umurambo wa nyakwigendera mu bitaro bya CHUK

Polisi ivuga ko ikomeje iperereza ku cyaba cyishe nyakwigendera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rene momo6 years ago
    Huuuuum!!!!koko se umuntu yica nyina???,birababaje gusa uburaya sibwiza niba aribyo





Inyarwanda BACKGROUND