RFL
Kigali

Kambale Salita Gentil hari icyo yijeje abafana ba Etincelles FC ku mukino bazahuramo na Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/09/2017 11:03
0


Kambale Salita Gentil kapiteni w’ikipe ya Etincelles FC avuga mu gihe hazaba hakinwa umunsi wa mbere wa shampiyona azafatanya na bagenzi be bagashimisha abafana babatsindira Police FC kuri sitade Umuganda.



Ni mu gihe ikipe ya Etincelles FC ikomeje imyitozo kuri sitade Umuganda yitegura gucakirana na Police FC nayo yitegurira ku kibuga cya Kicukiro. Aganira na INYARWANDA, Kambale yavuze ko uyu mwaka w’imikino bagomba kuwutangira neza bakazareba ko basoza ku mwanya byibura uri mu makipe atanu cyangwa atandatu ya mbere ku rutonde rw’agateganyo. Yagize ati:

Twebwe twiteguye neza nta kibazo, turi gukora imyitozo umunsi ku munsi n’abakinnyi bameze neza. Tuzashimisha abafana bacu ku mukino wa mbere wa Police FC. Uyu mwaka gahunda dufite ni ugukora cyane kuko tugomba gufata umwanya mwiza kurusha ubushize. Tugomba gufata umwanya wa gatandatu cyangwa uwa gatanu ariko birasaba ko dushyira hamwe nk’abakinnyi n’abayobozi.

Kambale kandi avuga ko kuba Etincelles FC yariyongereyemo abakinnyi bashya nyuma y’umwaka w’imikino abona bizabafasha kuko ngo babonye abakinnyi beza. “Abakinnyi bashya muri Etincelles bazadufasha cyane muri iyi shampiyona kuko nabonye ari abakinnyi beza, ni yo mpamvu nizera ko bazadufasha". Kambale 

Kambale Salita Gentil kapiteni wa Etincelles FC

Kambale Salita Gentil kapiteni wa Etincelles FC 

Kambale Salita yatsinze ibitego 14 muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 ndetse aza no kubona igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi ndetse yari no ku rutonde rw’abakinnyi bitwaye neza ahanini hashingiwe ku bitego byiza yagiye atsinda muri shampiyona yegukanwe na Rayon Sports.

Kambale Salita Gentil hagati mu bakinnyi ba Rayon Sports ubwo bakinaga umukino wa FezaBet

Kambale Salita Gentil hagati mu bakinnyi ba Rayon Sports ubwo bakinaga umukino wa FezaBet

Kambale Salita Gentil akomeje imyitozo

Kambale Salita Gentil akomeje imyitozo

Ikipe ya Etincelles FC mu myitozo kuri sitade Umuganda

Ikipe ya Etincelles FC mu myitozo kuri sitade Umuganda

Etincelles FC bafite intego yo kurangiza mu makipe atanu ya mbere

Etincelles FC bafite intego yo kurangiza mu makipe atanu ya mbere

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND