RFL
Kigali

Miss Rwanda Iradukunda Elsa yageze i Burayi, azahava yerekeza muri Miss World 2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/09/2017 7:33
3


Miss Iradukunda Elsa, Nyampinga w'u Rwanda ari kubarizwa i burayi aho yajyanywe na gahunda zitandukanye zirimo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), akazava kuri uyu mugabane yerekeza mu Bushinwa mu irushanwa rya Nyampinga w'isi w'umwaka wa 2017 (Miss World 2017).



Miss Rwanda Iradukunda Elsa yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 24 Nzeli 2017 yerekeza i burayi aho azazenguruka ibihugu binyuranye by'uyu mugabane yamamaza ibikorerwa mu Rwanda. Ishimwe Dieudonne umujyanama wa Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yabwiye itangazamakuru ko uyu mukobwa (Iradukunda Elsa) yageze amahoro i Frankfurt mu gihugu cy'u Budage ari naho azahera ibikorwa byamujyanye.

Biteganyijwe ko Miss Iradukunda Elsa azava mu Budage yerekeza mu Bubiligi, mu Buholandi, Suède n’u Bufaransa, nyuma yaho abone kujya mu Bushinwa muri Miss World aho azaba ahatanira ikamba n'abakobwa bagera ku 129 bitabiriye irushanwa Miss World 2017. Ubwo yashyikirizwaga na MINISPOC ibendera ry'igihugu nk'ikimenyetso cy'uko agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga, Miss Iradukunda Elsa yabwiye abanyamakuru ko intego ye ya mbere ari uguhagararira neza igihugu cye. 

AMAFOTO

Miss Rwanda Iradukunda Elsa ubwo yari ageze mu Budage


Miss Rwanda Iradukunda Elsa ubwo yari ahagurutse i Kanombe

Miss Mutesi Joly yari yaherekeje mugenzi we Miss Iradukunda Elsa

Abo mu muryango wa Miss Iradukunda Elsa bamuherekeje i Kanombe

AMAFOTO: Rwanda Inspiration Back Up






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aka6 years ago
    Urwanda twabuze miss Koko !!!! Ndebera Koko umuntu userukiye urwanda !!!!! Ahora aseka ashinyirije
  • Miss6 years ago
    Nonese ko asutse koko mana yanjye .. azajya muri competition nibyo bisuko? Ariko menya ntanabajyanama agira disi
  • didi6 years ago
    @aka uzajye ugenzura ibyo uvuga, niba uri umukobwa iyo ujyayo niba udashinyiriza kdi niba uri umuhungu iyo woherezayo bashiki bae kuko aribo baseka neza urabura gutera comment imwongera imbaraga ahubwo ukazigabanya, wagiye ukunda bene wanyu





Inyarwanda BACKGROUND