RFL
Kigali

WARI UZI KO: Kurangiza vuba cyangwa se gutinda kurangiza ni indwara yo mu mutwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/09/2017 11:03
0


Ubusanzwe kurangiza ni igikorwa cy’agaciro gakomeye ku bashakanye ku buryo biramutse bitabayeho n’ubundi igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kiba kitabaye



Abashakashatsi batandukanye bahuriza ku kuba kurangiza ari ibyishimo bya nyuma ku mugore cyangwa ku mugabo mu gihe bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ahanini akaba ari nayo mpamvu nyamukuru ituma habaho umuryango.

Ikibazo cyo kurangiza vuba cyangwa gutinda kurangiza ngo ni ikibazo gikomeye nkuko inzobere mu bijyanye n’indwara zo mu mutwe zibivuga ko bitewe n’uko iyo bibaye kuri umwe bituma undi ababara kuko aba atakibashije kugera ku byishimo bye bya nyuma nka mugenzi we.

Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Dr Bizoza, ibi ngo biterwa n’ikibazo cyo mu mutwe umwe muri bo aba afite biturutse ku kuba ahorana umunaniro mwinshi, afite ibyamuhungabanije ari muto cyangwa akuze, kubabara umutwe igihe cyose, kuba umugore yarafashwe ku ngufu bigatuma ahurwa ibijyanye n’icyo gikorwa n’ibindi byinshi.

Inzobere mu by’ubuzima zikomeza kuvuga ko iki ari ikibazo cyiganje mu miryango myinshi ariko ababifite bakabigira ibanga rikomeye ariko burya ngo ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi, bishatse kuvuga ko uko byagenda kose ikibazo kiba kizakomera kigafata indi ntera bitewe n’uko nta byishimo biba bikigaragara hagati y’abashakanye.

Aha rero abantu bafite iki kibazo baragirwa inama yo kutabyihererana kuko niba hagati yabo harimo ufite ikibazo cyo kurangiza vuba cyangwa gutinda kurangiza, arwaye indwara yo mu mutwe, ni byiza rero kugana abaganga b’inzobere mu bijyanye n’indwara zo mu mutwe kuko iki kibazo kivurwa kandi kigakira ku buryo buri wese asigara anejejwe no kubonana na mugenzi we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND