RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Nizzo (Urban Boys) ari mu rukundo n’inkumi akomeje kugira ibanga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/09/2017 10:39
1


Muri iyi minsi itsinda rya Urban Boys riri gutanga amakuru menshi umunsi ku wundi. Inkuru y'uko Safi Madiba yaba agiye gukora ubukwe ni yo yabanje,nyuma yayo haza indi ivuga ko Humble G agiye kwibaruka imfura ye n’umukunzi Amy Blauman, kuri ubu inkuru ihari ariko tugishakisha ni uko Nizzo nawe ari mu rukundo.



Ibi byatangiye kuvugwa mu minsi ishize havugwa ko uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys yaba ari mu rukundo n’inkumi iba mu gihugu cy’u Busuwisi icyakora Nizzo usa n'utari kugaragara cyane hanze ya muzika nk’akazi yirinze kugira ikintu na kimwe atangaza ku nkuru z’urukundo rwe nyuma yo gutandukana n'umukobwa bakundanaga mu gihe cyatambutse.

Kuri ubu iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzi Nizzo Kaboss ubona ifoto yakwirakwije ari kumwe n’umukobwa bafatanye ahantu mu mirima, ibi byatumye hatangira gutekerezwa ko ari umukunzi mushya wa Nizzo. Inyarwanda twifuje kuvugana n’uyu muhanzi gusa ntibyadukundira na cyane ko terefone ye igendanwa itari iriho.

Nizzo

Iyi ni yo foto Nizzo Kaboss yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga

Amakuru ahari ni uko uyu musore ari mu rukundo gusa akaba yarahisemo kutazongera gushyira hanze amakuru y’ubuzima bw’urukundo rwe na cyane ko mu minsi ishize byatumye uyu muhanzi ajya mu itangazamakuru cyane nyuma yo gutandukana n'uwo bakundanaga wabaga mu Bushinwa witwa Yvette.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    fools





Inyarwanda BACKGROUND